UMURYANGO

Ujya ugona? Menya uburyo wabyirinda

Ku isi hari umubare munini w’abantu bagona cyane cyane abagabo. Muri bo, abenshi nta ngaruka bibagiraho uretse kubuza bagenzi babo gusinzira, ariko rimwe na rimwe bishobora guteza ibibazo ku buzima.

Ni iki gitera kugona?

Nk’uko bitangazwa na Doctissimo.fr, ngo iyo umuntu asinziriye, imyanya yo mu kanwa y’ubuhumekero irarekurana bigatuma ifunga inzira y’umwuka hagasigara gato.Iyo iyo myanya ibyibushye, ni bwo umwuka ukoraho maze hakumvikana ijwi rihirira.

Ngo ibi biterwa akenshi no kurya ibitera imberaga byinshi umubiri ugakoresha ingufu nkeya, ari byo bishobora no gutera umubyibuho ukabije. Bishobora no guterwa no kunywa cyane nyuma yo kurya, cyangwa se gufata imiti isinziriza ituma imyanya y’ubuhumekero yo mu kanwa no mu muhogo irekurana cyane.

. Hari n’igihe kugona biterwa n’ibibazo byo mu mazuru nka sinezite, allergies n’ibindi.

N’ubwo inshuro nyinshi kugona nta ngaruka bigira kuri nyirabyo, hari igihe bishobora gutuma umuntu ananirwa guhumeka burundu. Ibi biba iyo umuntu ananiwe kwinjiza umwuka mu bihaha byibuze amasegonda 10. Ibi bituma umuntu atabasha gusinzira neza kuko aba yikanga kubura umwuka buri kanya.

Ngo iki kibazo gitera umunaniro uhoraho, guhorana umusinziro ku manywa n’ibindi. Iyo bikomeje, kutinjiza umwuka mwiza mu buryo buhagije bishobora gutera ibibazo by’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa se guhagarara bitunguranye k’umutima.

Ni gute wakwirinda kugona?

Kwirinda kugona bikorwa umuntu akuraho impamvu zishoboka zibimutera. Ku mpamvu z’ibibazo by’amazuru, byaba byiza umuntu agiye kwa muganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu mazuru, mu muhogo no mu kanwa (ORL).

Izindi ngamba zo gufata harimo kureka inzoga nijoro, no kwirinda imiti yongera ibitotsi. Kugabanya ibiro na byo bishobora gukemura ikibazo cyo kugona. Iyo umuntu agona kandi ni byiza ko ahindura uburyo aryamamo, kuko inshuro nyinshi umuntu agona iyo aryamye areba hejuru.

Ni ryari umuntu abagwa?

Iyo kugona bikabije, cyangwa se ikibazo cyo guhera umwuka umuntu asinziriye kigaruka kenshi, ni ngombwa gutekereza ku kubagwa. Iyo umuntu abazwe kubera kugona muganga agabanya imwe mu myanya y’ubuhumekero yo mu muhogo

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *