UBUZIMA

Kunywa itabi byaba bigira ingaruka ku matwi y’umwana

 

Itabi

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rw’amakuru rwa destinationsanté.com, ngo umwana iyo ashyizwe hafi y’ahantu barimo kunywera itabi,  byongera ibyago byo kuba yagira ibibazo by’amatwi mu gihe akuze, aho ngo umwotsi w’itabi ushobora kuba watera umwana indwara y’umuhaha.

Destinationsante ivuga ko abashakashatsi mu kigo kita ku by’ubuzima i New York bakoze inyigo ku bana 1533 bafite hagati y’imyaka 12 na 19 aho babazaga ibibazo byerekeye ubuzima babamo mu miryango yabo ndetse babafata n’ibizami kugira ngo barebe mu byukuri ingano y’uburozi buva mu itabi baba bafite mu mubiri wabo.

Ubu bushakashati rero bukaba bwaragaragaje ko uko nicotine cyangwa se uburozi buba mu itabi bwiyongera mu mubiri w’umwana, ari na ko ubushobozi bw’amatwi ye bwo kumva bugabanuka ndetse n’indwara zishobora kwangiza ingoma y’ugutwi cg se tympans ku buryo byakurizamo no gupfa amatwi burundu.

Ikindi kandi ni uko umwana wagiye ahura n’umwotsi w’itabi mu buzima bwe agira ibibazo mu mikurire ye, mu myanya y’ubuhumekero aho ashobora no kurwara indwara ya asma ndetse n’ubumuga bwa hato na hato.

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *