POLITIKE

Ibyo umubyeyi agomba kwitondera mu gihe yigisha umwana we kurya

Umwana ugeze ku mezi atandatu umubiri we ntuba ukibasha gutungwa gusa n’intungamubiri zituruka mu mashereka, ni yo mpamvu aba akeneyegutangira kurya.

Gutangiza umwana kurya ntibyoroha cyane cyane ku babyaye bwa mbere, iyo nta bumenyi buhagije babifiteho ingaruka nyinshi zishobora kugera ku mwana

Gratien Dusengimana Impuguke mu by’imirire mu bitaro by’Akarere bya Nemba avuga ko mbere yo gutangira kugaburira umwana umubyeyi agomba kuba afite amakuru ahagije ku bijyanye n’imirire ye aho kugendera ku makuru adafitiwe gihamya abantu bagenda bahererekanya.

Ati “Usanga bitewe n’uturere, abantu bamwe bavuga bati umwana ugitangira kurya bamuha ubugari, abandi bati bamuha igitoki cyokeje. Ugasanga umubyeyi ukuze ni we uri guha amakuru umubyeyi ukiri mutoya bakabihererekanya batyo.”

Akomeza avuga ko muri buri mudugudu haba hari byibura abajyanama b’ubuzima batatu harimo ushinzwe gusa ubuzima bw’umwana n’umubyeyi uba ufite amakuru yose ku bijyanye n’imirire.

Ati “Ababyeyi bajye babagana, babafashe mu bijyanye n’imirire y’abana babo. Banapima abana kugira ngo barebe nib anta kibazo cy’imirire mibi bafite.”

Ibyiyongera kuri ibyo, buri kigo nderabuzima n’ivuriro ry’akarere haba hariyo impuguke mu mirire zishobora gufasha ababyeyi igihe icyo ari cyose babagannye.

Olivier Hirwa Impuguke mu by’imirire avuga ko isuku y’ibiribwa kuva bitegurwa kugera umwana abigaburirwa iba ikwiye kwitabwaho cyane kurusha ibindi.

Ati “Gukoresha ibiribwa bigifite umwimerere kurusha ibyo mu nganda cyangwa se ibyaguzwe mu masoko bigirira umwana akamaro.”

Ngo iyo umubyeyi atagize isuku ihagije, umwana ashobora guhura n’ikibazo mu rwungano ngogozi akaba yagira diyare, kandi ni mbi ku buzima bw’umwana.

Umwana ufite hagati y’amezi atandatu n’amezi icyenda aba agomba kugaburirwa byibura inshuro enye ku munsi, na ho hagati y’amezi icyenda na 12 aba agomba kugaburirwa byibura inshuro eshanu ku munsi kuko ibyo umubiri ucyenera bigenda byiyongera.

Hagati y’amezi 12 na 24, umwana arya inshuro 5 ku munsi ariko si ngombwa kumutegurira ibye wenyine, arya ku by’abantu bakuru ariko byujuje intungamubiri zikenewe.

Hirwa avuga ko umubyeyi agomba guha umwana we intungamubiri zose zikenewe ku munsi, ni ukuvuga ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri.

Ati “Muri rusange, ibiryo bategurira umwana uri kwiga kurya biba bigizwe n’ibiribwa by’ibanze nk’ibinyabijumba, umuceri cyangwa amakaroni, imboga ariko zidafite ubusharire ubwo ari bwo bwose, n’ibikomoka ku matungo, inyama z’umweru ni zo nziza kurusha izitukura cyangwa se izitunganyije. Umuntu atabonye inyama  yakoresha umuhondo w’igi.”

Ngo umuntu atabashije kubona ibikomoka ku nyamaswa byose ashobora kubisimbuza ibishyimbo cyangwa amashaza ariko akabihisha cyane kuko biba bikomeye. Iyo ibiryo bihiye neza, umubyeyi aba agomba kubisya kugira ngo umwana abashe kubirya byoroshye.

Kuri ibyo byose hiyongeraho imbuto.

Dusengimana we avuga ko umubyeyi agomba kugira impungenge mu gihe umwana atiyongera ibiro cyangwa se bigasubira inyuma.

Ati “Kwiyongera ibiro n’uburebure, ni cyo kimenyetso cy’uko umwana ari kurya uko bikwiriye. Iyo bimanutse rero, umubyeyi aba akwiye kubyitondera akajya gushaka inama kwa muganga cyangwa se ku bafite ubumenyi mu mirire.”

Yongeraho ko mu gihe umwana yanze kurya, si byiza kubimuhata cyangwa kubimukubitira kuko bishobora kuba impamvu yo kubyanga burundu.

Iyo bigenze gutya, umubyeyi aramureka akaza kumuhindurira indyo kugeza igihe umwana azamenyera cyangwa se akagira ibyo akunda kurusha ibindi.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *