UBUZIMAUncategorized

Byinshi ku ndwara y’ishaza ikunze kwibasira amaso y’abantu bakuze

Umubare munini w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona cyangwa se batabone neza mu bakuze babitewe n’indwara y’ishaza.

Inzobere mu buvuzi bw’amaso zivuga ko abantu 4 muri 5 bafite ubumuga bwop kutabona baba barabitewe n’indwara z’amaso zishobora kuvurwa zigakira harimo n’ishaza.

Onesphore Ruvunabahizi umuturage wo muri Kacyiru mu karere ka Gasabo avuga ko yabazwe amaso nyuma y’uko arwaye ishaza, ubu abasha kubona neza, hari mu cyumweru cyahariwe kwita ku maso.

Ruvunabahizi w’imyaka 60 yari asanzwe abona neza kugeza mu mezi atanu ashize ubwo yatangiye kubona ibihu mu jisho rimwe.

Ati “umunsi umwe nari ndi gusoma bibiriya mbona mu jisho ry’ibumoso harimo ibihu. Mfunga iry’iburyo maze ndebesheje iry’ibumoso nsanga ntirireba neza.”

Ngo yahise ajya ku kigo nderabuzima cya Kacyiru maze bamuha imiti, ariko aho gukira noneho rirahuma burundu.

Yahise ahabwa transfert yo ku bitaro by’akarere bya Kibagabaga maze akorerwa ibizami byimbitse, basanga afite ishaza mu jisho.

Ishaza ni iki?
Pacifique Uwamahoro umuganga w’amaso ukorana na Vision For a Nation umuryango utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa kwita ku maso mu Rwanda avuga ko indwara y’ishaza yibasira cyane abantu bafite imyaka 50 kuzamura.

Iyo umuntu afite indwara y’ishaza, aba afite ikintu kimeze nk’igihu mu mboni z’ijisho bikagabanura ubushobozi bwo kureba. Uko iminsi ishira, ni ko ishaza rigenda rikura kandi rishobora kujya mu jisho rimwe cyangwa yombi.

Bimwe mu bimenyetso  biriranga harimo kwitiranya amabara, kutabona neza, kutabona neza nijoro, kubangamirwa n’urumuri rwinnshi n’ibindi.

Iyo ishaza ritivujwe neza, bishobora guteza ikibazo mu gihe umuntu atwaye imodoka, kutabasha gusoma, kutibuka abantu ndetse uko igihe gishira bishobora gutera ubuhumyi cyangwa se guhunyeza.

Uwamahoro avuga ko ahanini biterwa n’uko iyo umuntu akuze umubiri uhindura imikorere, aho indwara zitandukanye zitangira kumwibasira harimo n’iz’amaso.

Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 1% by’abantu bafite imyaka 50 kuzamuka mu Rwanda bafite ubumuga bwo kutabona.

Uwamahoro avuga ko urubyiruko rushobora kugira ikibazo cy’ishaza kubera indwara zimwe na zimwe nka diyabete cyangwa se umuvuduko ukabije w’amaraso.

Rimwe na rimwe, umwana ashobora kuvukana ishaza bitewe n’uburyo umubyeyi yitwaye amutwite cyangwa se indwara yari afite.

Ati “ikibazo cy’ishaza ni uko ritaryana kugeza igihe umuntu agiriye ubumuga bwo kutabona.”

Egide Gisagara inzobere mu buvuzi bw’amaso mu ivuriro rya Rwamagana akaba anahagarariye ihuriro ry’abaganga bavura amaso mu Rwanda rizwi nka Rwanda Ophtalmology Society avuga ko ishaza rishobora no guterwa no gukomereka mu jisho.

Ngo abantu bakora imirimo ishobora gukomeretsa amaso mu buryo bworoshye bagakwiye kwitonda bakayarinda neza.

Ati “Abahinzi, abasudira, abatekinisiye n’abandi bakora imirimo ishobora guteza impanuka ku maso bakwiye kwirinda gukomereka kuko bishobora kubaviramo ishaza.”

Hari kandi imiti cyane cyane iyo mu bwoko bwa asteroids ishobora guteza ibibazo ku maso. Gukoresha imiti gakondo mu kuvura amaso na byo ni indi mpamvu ituma abantu bagira ishaza bakanahuma nk’uko Gisagara abivuga.

Ati “Hari agace k’ijisho kangirika, umuntu agahita aba impumyi. Akenshi biterwa n’imiti gakondo iba yakoreshejwe mu jisho.”

Uko umuntu yakwirinda ishaza

Dr Aimée Muhimpundu uhagarariye ishami ryo kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) avuga ko Abanyarwanda bakwiye gutora umuco wo gusuzumisha amaso yabo kenshi mu rwego rwo kwirinda ishaza n’izindi ndwara zifata amaso.

Avuga ko abantu benshi baba bafite ishaza ariko batabizi kugeza ubwo batangiye guhunyeza cyangwa se bakagira ubumuga bwo kutabona.

Ati “tugomba kwita ku maso yacu buri munsi twipimisha uko bikwiye, aho kujya kwa muganga yamaze kugira ikibazo rimwe na rimwe gishobora no kudakira.”

Avuga ko  Minisiteri y’ubuzima hamwe n’abafatanyabikorwa nka Vision for a Nation na Fred Hallows bashyize imbaraga nyinshi mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’amaso mu gihugu hose.

Gisagara we avuga ko abantu bakagombye gukoresha imiti bandikiwe na muganga ubifitiye ububasha kugira ngo birinde ingaruka mbi zishobora guterwa nay o harimo n’ubuhumyi.

Uwamahoro avuga ko kurya indyo nziza ku buzima kandi yuzuye biri mu birinda indwara zishobora gutera ubuhumyi harimo n’ishaza.

Indyo nziza ku maso harimo imbuto, imboga, amata n’ibindi byose bikungahaye kuri vitamin A.

Gerageza amaso yawe

Muri rusange, iyo umuntu atabona aho yakagombye kubona yaba hafi cyangwa se kure aba afite ikibazo cyo kureba nk’uko inzobere mu buvuzi bw’amaso zibivuga.

Gisagara avuga ko umuntu aba afite amaso mazima iyo ashobora gusoma inyuguti zifite ingano igereranyije ari muri metero 60 ugereranyije n’aho ziri, cyangwa se muri metero 6 uvuye aho ziri.

Iyo umuntu atabasha kuzisoma muri metero 3, aba ari kuba impumyi.

Muri 2016, Abanyarwanda bagera ku bihumbi 700 bagiye kwivuza amaso mu mavuriro atandukanye ya Leta.

Mu bantu bafite imyaka 50 kuzamura bafite ubumuga bwo kutabona, 56% babutewe n’indwara y’ishaza, mu gihe mu barwayi b’ishaza bose 90% muri bo ari abakuze.

Ishaza ni indwara ivurwa igakira iyo itararengerana.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *