Sunday, May 29, 2022
Home Uncategorized Yize umwuga akuze none uri kumugoboka mu gihe cya COVID-19

Yize umwuga akuze none uri kumugoboka mu gihe cya COVID-19

Marie Anne Dushimimana

Ku myaka 42, abagore benshi baba bashishikajwe cyane no kurera abana babo no kubarihira amashuri bakagera kure, baba bumva ko urugero rw’uburezi bariho rutankongerwa kuko bashaje.

Ibi ariko si ko biri kuri Consolée Uwanyirigira w’imyaka 42 akaba umubyeyi w’abana babiri wibana, wahisemo kujya kwiga ubudozi ku myaka 41.

Uwanyirigira umwaka washize yahisemo kurenga iby’imyaka n’amaso y’abantu ajya kwiga imyuga mu Kigo cyitwa Kicukiro Women Training Center giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, yizera ko bizamufasha guhindura ubuzima bubi yari abayemo.

Uwanyirigira yatandukanye n’umugabo amusigira abana bakiri bato kandi nta kazi yagiraga kagombaga kumufasha gukomeza kubaho ubuzima bwiza.

Ati “Umugabo ni we wakoraga gusa. Ni na we wampaga ibintu byose nkeneye. Dutandukanye, ubuzima ntibwari bworoshye, nib wo natangiye gutekereza gushaka icyo nakora.”

Uyu mugore avuga ko  yagerageje no gukora ubushabitsi ariko bikanga kubera ubumenti bukeya n’igishoro kidahagije.

Gusa n’ubwo ubuzima butari bworoshye kandi ari kugenda asaza, yakomeje kugira intumbero yo kugira umwuga uzamufasha gukomeza kurera abana neza na we akabaho neza.

Ati “Umunsi umwe namenye ko hari ikigo cyakira abagore kikabahugura mu myuga, numva ni amahirwe kuri njyewe ntagombaga gucikwa.”

Uwanyirigira yahuguwe amezi atandatu mu kudoda, yimenyereza umwuga mu ruganda rwa UTEXRWA.

COVID-19

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga, Uwanyirigira yari arangije kwiga ubudozi agiye ku isoko ry’umurimo.

Ikigo yizemo we na bagenzi be, cyabahaye uburenganzira bwo kuza kuhakorera ibiraka bagakoresha imashini z’ishuri mu gihe batarabasha kubona izabo.

N’ubwo bitari byoroshye kubera icyorezo cya coronavirusi, Uwanyirigira avuga ko ibyo ari byo byose biruta mbere nta mwuga afite.

Ati “Iyo nza kuba nta bumenyi mfite ku kudoda ibintu byari kumbera bibi cyane muri iki gihe cya COVID-19, sinari kubona uko mbaho njye n’abana banjye. Ubu abaturanyi bazi ko nzi kudoda bampa ibiraka nkajya kubikorera ku ishuri kuko ntarabasha kwigurira imashini yanjye. Nanadoda ibikapu bitwarwamo mudasobwa ngendanwa. Mbasha wenda kwinjiza nk’ibihumbi 10 ku cyumweru nkirwanaho njye n’umuryango wanjye.”

Agira inama abandi bagore kutareka ngo imyaka cyanga uko bababayeho bibakome mu nkokora, ahubwo bahore batekereza ku cyatuma imbere harushaho kuba heza.

Ati “Mu gihe cyose umuntu akiri muzima ibintu byose birashoboka. Si byiza ko umutu areka amahirwe ngo amucike kuko ashaje cyangwa iyindi mpamvu. Intumbero yanjye ni ukuzagira atoliye yo kudoda ngaha akazi abandi bagore.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) muri raporo yaryo ryerekanye ko abagore bagira uruhare ku murimo ku rugero rwa 86%, ijanisha riri hejuru ku isi yose.

Na none ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamire mu Rwanda (NISR) mu ibarura giherutse gukora muri Gicurasi 2020 ryagaragaje ko ubushomeri bwiyongereye cyane mu bagore aho buri ku rugero rwa 25% ugeranyije na 19% mu bagabo kubera ingaruka za COVID-19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO