Sunday, May 29, 2022
Home Uncategorized Uruhuri rw'ibibazo ku bakobwa bakoraga mu tubari kubera covid-19

Uruhuri rw’ibibazo ku bakobwa bakoraga mu tubari kubera covid-19

Abakobwa bakoraga mu tubari baravuga ko bugarijwe n’ibibazo bitandukanye  byiganjemo ubukene n’inzara kubera icyorezo cya covid-19.

Ibi aba bakobwa bo mu bice bitandukanye by’umujyi wa kigali babitangaje nyuma y’aho bamaze amezi arindwi hafi n’igice badakora mu rwego rwo kwirinda covid-19.

Bamwe muri aba bakobwa babwiye Iriba news ko bugarijwe n’ubushomeri ndetse bagiye kwicwa n’inzara kubera igihe bamaze badakora.

Bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo kuko badafite aho bakura icyo kurya ndetse batazi neza igihe iki cyorezo kizarangirira bakongera kubona akazi bari basanzwe bakora.

Mukandori chantal wakoreraga mu kabari kari hafi ya gare ya Nyabugogo yagize ati “Leta natwe nidutabare kuko inzara igiye kutwica pe! Dore twakuwe ku kazi batubwira ngo ni iminsi mike tukaba tugasubiyemo ariko amezi arndwii arashize ubu se bazi tubayeho dute?”

Akomeza avuga ko ubuzima abayemo bubabaje cyane kuko abayeho acumbika kubera ko nyirinzu yakodeshaga yayimukuyemo kubera nyuma yo kumugerasmo umwenda munini.

Uwamurera Vesiane wakoreraga mu kabari gaherereye ku Ryanyuma we avuga ko atiyumvisha uburyo birukanwe badahawe imperekeza.

Ati ” Iyabaga basi baraduhagaritse banaduhaye imperekeza ariko uzi gukorera umuntu imyaka itatu ine ntabwishingizi nta ki hanyuma akakwirukana mu buryo budasobanutse ngo ni ukubera covid?”

Yongeyeho ko abayeho mu buzima bugoye kuko kugira ngo abone icyo kurya bimusaba guteka imitwe.

Ati “sinakubeshya rwose kubona icyo kurya birangora kuko binsaba kubeshya ungiriye impuhwe akagira icyo ampa.”

Mugwaneza Carine wakoraga mu Kabari gaherereye hafi yo kuri 40  i Nyamirambo we yemeza covid idashize vuba abakobwa benshi baba indaya.

Ati ”  Sha ndakurahiye  covid itarangiye cyangwa  ngo Leta ifate izindi ngamba abantu basubire mu mirimo abakobwa benshi bazaba indaya. Ubu se abakoraga mu tubari cyangwa za sauna bazi ko babayeho bate?”

Ushinzwe umuryango mu Karere ka Nyarugenge Mujawamariya Consolee avuga ko hari urwego rushinzwe gufasha abakora imirimo iciritse nk’iyi.

Ati ” Abongabo hari inite ishonzwe guteza imbere ibijyanye n’imirimo iciriritse ibintu nk’ibyo ubwo abo ngabo babafasha kubona imirimo kuko ni bo bazi  neza uko babakurikirana.”

Yongeyeho ko Akarere ka Nyarugenge hari abaturage kagiye gafasha muri ibi bihe bya covid-19 ndetse naba bashobora kuba bari mu bafashijwe kuko byakozwe muri rusange hatitawe kucyo umuntu aricyo cyangwa akora

T Hakizimana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO