Sunday, May 29, 2022
Home AMAKURU Uko abagore bafite ubumuga bari kwirinda COVID-19

Uko abagore bafite ubumuga bari kwirinda COVID-19

Marie Anne Dushimimana

Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, abafite ubumuga cyane cyane abagore biyemeje gushyira imbaraga mu kurwanya kwandura.

Byaragaragaye ko abantu bafite ubumuga boroshye kwandura COVID-19 bayandujwe n’ababarandata, ababasunika mu tugare ndetse n’abandi banyuranye bagiye gusaba serivisi.

Donatille Kanimba, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona (Rwanda Union of the Blind) avuga ko kuri bo kwirinda COVID-19 bitoroshye, ko bisaba imbaraga zidasanzwe.

Ati “Ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona, kugira ngo agende bisaba ko aba afite umuyobora. Birumvikana ko guhana intera ya metero bidapfa koroha, cyangwa se ababisobanukiwe neza bakanga kugira ngo batica amabwiriza yo kwirinda covid-19.”

Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda rifite abanyamuryango 3,000, nk’uko bitangazwa na Kanimba.

Avuga ko bamwe mu bafite ubumuga baba barabutewe n’izindi ndwara nka diyabete n’izindi, bityo bakaba bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 baramutse batirinze cyane.

Claire Mukanganizi ufite ubumuga bw’ingingo akaba akoresha igare mu kugenda avuga ko ahorana amakenga akagerageza kwirinda n’ubwo biba bitoroshye.

Ngo ibyango byo kwandura no kwanduza byiyongera ku bafite ubumuga b’abagore kuko bashobora kwanduza abana babo byoroshye mu gihe bari kubitaho ndetse n’abandi bagize umuryango.

Ati “Ngerageza gusukura igare ryanjye nkoresheje umuti wabugenewe kandi ngakaraba intoki kenshi kugira ngo ntanduza abana banjye mu rugo.”

Emmanuel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) avuga ko ari ingenzi cyane ko abafite ubumuga bafatanya n’abandi Banyarwanda mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Abantu bafite ubumuga bagomba kumva ko bagomba gukoresha uburyo bwose bakirinda bakarinda n’ababo, ndetse n’umuryango mugari muri rusange.”

Yungamo ati “Bagomba kuva mu ngo zabo mu gihe bajyanywe n’ikintu cy’ingenzi cyangwa cyihutirwa, kandi mu gihe bariyo bagomba kwitonda kugira ngo batandura.”

Ngo abafite ubumuga babuze akazi mu gihe cya Guma mu Rugo ndetse n’abatifashijwe bafashijwe kubona udupfukamunwa n’ibindi bikoresho bifasha mu kwirinda COVID-19.

Ngo banafashijwe kubona ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku kugira ngo bakomeze kubabaho.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga barenga ibihumbi 400.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO