Sunday, May 29, 2022
Home UBUZIMA Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana

Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo nyina umubyara yahitagamo kumujyana kwa muganga w’inzobere mu mirire.

Aline Uwimana, nyina wa Ihirwe usanzwe ari umuforomokazi, ngo yabanje gushyiraho ake kugira ngo afashe umwuzukuru we kunanuka ariko biranga.

Uwimana ati “Twamukuye ku mavuta, tumubuza isukari ariko tubona nta kintu kiri guhinduka akomeza kubyibuha.”
uyu mubyeyi amaze kubona ko bikabije, yegereye umuganga w’inzobere mu mirire aramusuzuma atangira kubaha inama y’imyitwarire n’imirire kugira ngo Twahirwa agire ibiro bijyanye n’imyaka ye.

Kuri ubu Ihirwe amaze gutakaza ibiro 13 mu gihe cy’amezi atanu, ibiro bijyanye n’indeshyo n’imyaka ye.

Umubyibuho ukabije ni ikibazo gitangiye guhangayikisha yaba mu Rwanda no muri Afurika, ibintu bihuzwa no kuba iterambere riri kwihuta.

Mu bihugu byateye imbere, umubyibuho ukabije ufatwa nk’indwara ndetse ukanavurwa, mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ufatwa nk’ikimenyetso cy’ubukire n’ubuzima bwiza kubera imyumvire ikiri hasi nk’uko Anastasie Mukakayumba impuguke mu mirire yabitangaje.

Ngo n’abagira amakenga ko ari ikibazo, usanga akenshi batazi ko iyo umuntu yagize umubyibuho ukabije biba byabaye indwara yo kuvurwa n’abaganga babifitiye ubumenyi bwihariye.

Ati “abenshi mu bashaka kunanuka bakoresha ibyo basomye kuri interineti bakabyikorera, abandi ibyo babwiwe n’inshuti zabo, abashobora kujya gusaba inama z’impuguke mu mirire ni mbarwa.”

Kwiyicisha inzara, gusimbuka indyo, kurya ibiribwa by’ubwoko bumwe gusa no kunywa imiti ni bumwe mu buryo bukoreshwa n’abantu bashaka kunanuka.

Mukakayumba avuga ko koko rimwe na rimwe ubu buryo abantu bakoresha bubafasha kunanuka, ariko babuhagarika bagahita bongera bakabyibuha ako kanya cyangwa bakagira ibindi bibazo by’ubuzima.

Ati “ubundi umuntu yakagombye kurya ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. niba umuntu aretse kurya bimwe ngo atabyibuha, n’ubwo yananuka hari icyo bihungabanya ku mubiri.”

Uyu muganga avuga ko impamvu ari uko haba batateguye uburyo bwo guhamana ibiro bifuza nyuma yo kunanuka, ibintu ubundi bakagiriwemo inama n’ababifitiye ubumenyi.

Ati “kugira ngo umuntu ananuke, aba akwiye gufashwa hitabwa ku mpamvu yabimuteye. Abantu bose ntibananurwa n’ibintu bimwe, kimwe n’uko batabyibushywa na bimwe.”

bimwe mu bitera umubyibuho ukabije

Mukakayumba avuga ko abantu babyibushywa n’ibintu bitandukanye, bityo buri wese aba agomba gufashwa kunanuka bitewe n’icyamubyibuhije. Kutagenzura imirire, imisemburo yo mu mubiri, gufata imiti y’indwara zirimo nk’izo mu mutwe n’izindi, umunaniro ukabije n’uruhererekane rwo mu muryango ni zimwe mu mpamvu zituma

abantu bagira umubyibuho ukabije nk’uko Mukakayumba abivuga.

Guhora umuntu yicaye hamwe mu kazi ndetse no guhindura imibereho kubera ubukungu bwiyongereye bityo umuntu agahindura indyo na byo biri mu bituma habaho umubyibuho ukabije.

Uyu muganga avuga ko umuntu ushaka kunanuka yakagombye gusuzumwa hakarebwa impamvu nyayo yamuteye kubyibuha hanyuma agafashwa gushyira ku murongo imirire ye, hitabwa cyane ku guhashya ya mpamvu kurusha kwita ku kumanura ibiro.

Ibyo ushaka kunanuka yakora

Immaculée Umutoni umuganga w’impuguke mu mirire yavuze ko mu gihe cyose umuntu aba yageze mu mubyibuho ukabije biba byabaye indwara bityo aba akeneye kwitabwaho n’abaganga babifitiye ububasha.

Ngo abaganga basanzwe bahura n’abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije bakagombye kubohereza ku baganga bize ibijyanye n’imirire kuko ari bo baba babifitiye ububasha.

Ati “Hirya no hino mu gihugu kuva ku bigo nderabuzima no mu bitaro by’uturere haba hari impuguke mu by’imirire. Hari n’ababa bikorera. Abo bose abantu bashobora kubagana kugira ngo babafashe mu bibazo by’imirire.”

Ibyitabwaho mu kugena imirire igabanya umubyibuho

Umutoni avuga ko kugira ngo umuntu afashwe gushyira imirire ye ku murongo hagenderwa ku bintu bitandukanye harimo ubwoko bw’amaraso ye (0, A, B, AB), imyizerere ye, imirire, ibiribwa biboneka aho atuye, ibijyanye n’amikoro ye n’ibindi.

Ati “Dukurikirana umuntu ku giti cye, gufasha abantu kunanuka ntibijya biba rusange. Ibitera kubyibuha biba bitandukanye hakurikijwe imiterere ya buri muntu, ibigero by’imyaka, abakobwa cyangwa abahungu, ababyeyi bonsa n’ibindi.”

Avuga ko mu kugena ‘regime’ ifasha umuntu kunanuka birinda gushyiramo ibintu adakunda, cyangwa se bihabanye n’imyemerere ye, ibidakorana n’umubiri we (bimutera allergie) ibyo atabasha guhaha kuko birenze amikoro ye cyangwa se ibitaboneka aho atuye.

Ngo ibi byose bikorwa hanarebwa uko mu gihe azaba yananutse azabasha kugumana ibiro ashaka, kandi agahamana ubuzima buzira umuze.

Ati “ntituba dushaka gukiza ikibazo cy’umubyibuho ngo duteze ikindi mu mubiri. Umuntu agomba kugira ibiro bikwiye ariko  na none agakomeza kumererwa neza. Aka ni ko kazi nyamukuru k’impuguke mu by’imirire.”

Mukakayumba agira inama Abanyarwanda kwita ku mirire yabo no gufata ikibazo cy’umubyibuho nk’igihangayikishije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO