Mukobwa Jolie, twahinduriye amazina kuko ataruzuza imyaka y’ubukure, yatanze ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo akimara kumenya ko yatewe inda akiri ku ntebe y’ishuri, asaba abakobwa bagenzi be kwirinda imyitarire ishobora kugabanisha ku bikabagiraho ingaruka nk’uko nawe byatumye acikiriza amashuri.
Ni umukobwa wo mu karere ka rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba mu murenge wa Fumbwe, ari naho ubuzima bwahindukiye amaze guterwa inda n’umusore bakundanaga yabimubwira akamwihakana abura ubutabera.
Mukobwa avuga ko yakundanye n’umuhungu bigana mu ishuri bigeraho bisanga bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye amutera inda.
Akomeza agira ati “Maze gutwara inda natashye mu rugo ariko mbibwiye umuhungu arigendera, ariko mama ntabwo yari abizi.”
Akomeza avuga ko umubyeyi we yagiye yumvana abantu bamubwira ko umukobwa we atwite ariko we ntabyemere akagira ngo ni ukwambika urubwa umwana we, ntabyemere.
Uyu mukobwa avuga ko umubyeyi we yagezeho afatanya n’umujyana w’ubuzima bajyana umukobwa kumupimisha kwa muganga basanga ni ukuri aratwite.
Ati “Mama akimara kubyumva ntabwo yabyakiriye neza kuko na Papa ntiyabyumvaga kuko ni njye mukuru kandi nari mutoya.”
Umubyeyi we, Mama, yagezeho arabyakira aramufasha ku byo yakeneraga byose, akamujyana kumusuzumisha nk’umugore utwite kugira ngo barebe uko ubuzimabwe n’ubw’umwana atwite buhagaze.
Mukobwa akomeza agira ati “Ndangije ndabyara umwana arakura, ubungubu umwana afite umwaka n’amezi atatu.”
Uyu mukobwa n’ubu utaruzuza imyaka y’ubukure byatumye areka ishuri yita ku mikurire y’umwana we mu minsi 1000 y’umwana ariko yaje kujya kwiga imyuga ariko kugira ngo inzozi ze azaharanire ko zigerwaho byanze bikunze arashaka gusubira mu ishuri risanzwe.
Ati “Ubungubu nize imyuga y’ubumenyingiro, ubu mfite imashini ndakora ariko ndashaka kujya mu ishuri ejobundi nibatangira ku itariki 11 mu kwezi kwa 10 nzajya kwiga. Ndashaka nanjye kuzaba umuntu ukomeye ngafasha urugo ngafasha n’umwana nabyaye kuko nawe akeneye kubaho neza.”
Ababyeyi ba Umukobwa nabo bashatse kumenya uwateye inda umwana wabo ngo ahabwe ubutabera ariko kuko uwo muhungu yari yaracitse inzego z’ibanze baramubuze abura ubutabera gutyo.
Umuyobozi Wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho y’abaturage, yavuze ko mu gihe bahayeho kubura uwakoze icyaha ngo akurikiranwe bazakomeza gufatanya n’abaturage n’inzego kugira ngo azafatwe hatangwe ubutabera ku wakorewe icyaha.
Samuel MUTUNGIREHE