Wednesday, July 6, 2022
Home Uncategorized Nisingizwe ahamya ko ababyeyi be ari bo batumye aterwa inda akiri ku...

Nisingizwe ahamya ko ababyeyi be ari bo batumye aterwa inda akiri ku ntebe y’ishuri

Nisingizwe ahamya ko ababyeyi be ari bo batumye aterwa inda akiri ku ntebe y’ishuri

Nisingizwe Marie Jeanne ni umukobwa wabyaye aataruzuza imyaka y’ubukure, akiri ku ntebe y’ishuri, avuga ko uruhare runni rw’uburangare bw’ibyamubayeho ruri ku babyeyi be batigeze bamwegera ngo bagire icyo bamubwira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere akarinda kujya kubibaza abandi ari naho bamufatiranye muri icyo cyuho cy’ubumenyi buke.

Twaganiriye aho atuye mu murenge wa Karangazi mu kagri ka Rwenyemera ari naho arerera abana be babiri nyuma yo kuva mu ishuri kubera gutwara inda.

Nisingizwe avuga ko ingaruka abangavu n’abakobwa muri rusange bari guhura nazo zo gutwara inda mu mu gace atuyemo zituruka ku mibanire itari myiza iri hagati y’abana n’ababyeyi, aho ababyeyi basa n’ababuriye umwanya abana babo wo kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere bamwe bakisanga batwaye inda zitateganyijwe ari na byo byamubayeho.

Akomeza agira ati “Reka nkubwire uburyo umwana w’I Kigali n’uwo mu cyaro batandukanye kure n’abo mu mugi, Mama arabyuka ajya mu murima, yataha akaba yihiritse ku buriri ananiwe nawe uri ku ishuri, mu gihe cya nimugoroba ati jya kuvoma. Twe tuvoma hasi iriya mu itaba, igihe uziye ngo buryo ngo inyana ntirarya, ngo ihene nazo, ibintu nk’ibyo, nta mwanya babona njye ndabivuga, nta mwanya ababyeyi babonera abana, n’izo nda niyo twazitwara nta burere tuba twahawe, n’iyo ubwiye umubyeyi uti Mama ndashaka iki cyangwa se bimeze gutya ni ukugutuka ukagira ngo ni intare.

Nta makuru ababyeyi baha uwo mwana, ubw arabyimenyera, ni nayo mpamvu murenganya abakobwa; ababyeyi babima umwanya ikindi ni nugiye kumuhugura amushyiraho ibintu by’igitsure kirenze, nta bujyanama amuhaye, nta kumwicaza ntaki, ahubwo ati icyawe ni ijoro, ubwo uburere yabuhabwa ryari?”

Akomeza avuga uko we byamugendekeye, ati “Njye hariya i Kabuga ku ishuri ni ho natwariye inda, ubu mbyaye kabri sinjya mbihisha; icyo gihe nta burere nahawe byari ukumpata amagambo gusa. Njyewe ni ikosa ry’ababyeyi banjye, uti gute, reka nkwereke; nanubu njye njya nicara nkabibabwira nti niba naragiye guhaguruka njya kuba kwa mukuru wanjye icyo gihe ubuzima bumaze kutugora kuki batanyicaye ngo bambwire, bampe uburere nyakuri. Ubwo burere ntabwo nigeze mpabwa, no kuba navuga uwayinteye muri icyo gihe sinari gushobora kumuvuga kuko nshobora kuba nta n’imyaka 10 nari nagira kuko nigaga amashuroi abanza. 

Ariko njye ndagaya ababyeyi, singaya abana Perusi Uwineza ubwe ni umuyobozi w’akagari ka Kizirakome iyo avuze ngo abana barananiranye, nawe arabizi ko ababyeyi batajya begera abana, ntabwo waba wegereye umwana ngo umuhugure akunanire.”

Ku kijyanye n’imyitwarire n’imyambarire abana bo muri ako gace bavugwaho, Nisingizwe avuga ko abana b’abakobwa bari kwambara imyenda iteye ishozi kandi ari ababyeyi babo bayibaguriye bigasa nkaho ari bo baro kubashyigikira.

Ati “Icya mber cyo ni bo batugurire ibigeze aha hejuru, sinumba ukuntu umwana w’umukobwa uzamugurira ibigeze aho ngo mugendane mu muhanda burya wa muhungu aramureba, wa mushumba aramureba; inaha ababyeyi bakwambika uko bashatse kandi barangiza ngo ni ubusirimu, ubwo se batwara inda si uruhare rw’ababyeyi?”

Ikindi uyu mukobwa avuga ni uko ababyeyi bafite ikindi abanenga cy’uko iyo umwana avuye mu rugo ababwiye ko agiye gusura mwenewabo badatekereza ko hashobora kuba yahatwarira inda.

Ati “Agenda nta nama amuhaye ajya kwa mukuru we cyangwa se kwa nyina wabo cyangwa no kwa nyirasenge, ni uguterera iyo; niba amubeshya ati ngiye Nyagashanga kandi ubwo yikatiye ku cya Nyirangegene, nta nkurikizi amushyiraho, nta no kuza wenda ngo ahegere ahamagare cyangwa ngo nyuma amubaze ati ese byagenze gute, ubwo se uzambwira ngo ni gute abana batazaterwa inda.”

Ikindi uyu mukobwa avuga cyamubabaje mu gihe cy’ubwangavu ni uko ababyeyi be batigeze bamumenyesha ibizamubaho mu gihe cy’imihindagurikire y’umubiri we.

Ati “Njye njya kujya mu mihango sinigeze mvuga ngo ndatobora mbibwire ababyeyi, negereye undi wo ruhande Atari n’uwo mu rugo, icyo gihe nagiye kugira iyo myaka bari hehe, kuko batari barambwiye ko iyo umukobwa ageze mu gihe cyo gutangira kujya mu mihango nyuma yabwo atwara inda, kuko iyo nama batayimpaye; abayeyi bafite uruhare runini cyane rwo kutita ku bana b’abakobwa.”

Ibyo uyu mukobwa wabyaye akiri ku ntebe y’ishuri avuga bishimangirwa n’Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore CNF, Mukaruhogo Foibe, mu murenge wa Karangazi, Busingye Aida uvuga ko mu bugenzuzi bakoze mu babyeyi batandukanye basanze hariko kuba ba terera iyo.

Ati “Twashishikarije ababyeyi kwita ku ruhare rw’uburere bw’umwana, uruhare rw’umugore n’umugabo, aho wtasanze hari imbogamizi, usanga rimwe na rimwe hari imiryango idatinyuka kwicaza abana ngo babaganirire ku buzima bw’imyororokere, ku buryo umwana ageza mu bwangavu ataramenya imiterere ye cyane cyane, ikindi cya kabiri bataratinyuka kwicarana nabo ngo bamuganirize uburyo bw’imyororokere.”

Mu murenge wa Karangazi haherutse kubarurwa abangavu 97 batwaye inda zidateganyijwe bakiri ku ntebe y’ishuri, haherutse kandi kugaragara umwana w’umukobwa wabyeye amaze gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Samuel MUTUNGIREHE

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Breaking down education barriers for visually impaired children

By Jean d’Amour Mbonyinshuti It is about 11 a.m. at G S Rwisirabo in Karangazi sector, Nyagatare district.

Meet Niyobyose, a quick learner and talented visually impaired female

Peninnah Niyobyose became blind when she was born. She stayed in Rusizi district, Giheke sector, and knew no...

Getting children to eat healthy food

Over the past few years, as our daughters grew, they started becoming conscious about what they eat, being able to tell between...

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO