Yanditswe na Marie Anne Dushimimana
Kenshi abantu bakunda kunywa amazi ako kanya bamaze kurya cyangwa se bakiri kurya.
Abaganga bavuga ko kunywa amazi uri kurya cyangwa se ako kanya urangije kurya ari umuco mubi ubangamira ubuzima
Nepo Gasagwa utuye Kacyiru muri Kigali avuga ko afata litiro ebyiri z’amazi muri munsi. Litiro imwe ayinywa mu gitondo mbere yo gufata ifunguro, igice cya litiro akagifata nyuma yo kurya saa sita, hanyuma indi litiro akaza kuyinywa mbere y’uko ajya kuryama
Avuga ko ariko rimwe na rimwe ajya afata amafunguro ye agasomeza amazi, gusa ngo bituma ahaga vuba cyane kandi ntashobora kubyirinda
Faustin Machara, impuguke mu mirire muri Rwanda Biomedical Center avuga ko inyigo nyinshi zigaragaza ko kunywa amazi ako kanya mbere cyangwa nyuma yo kurya bibangamira igogora kuko afungura igikoma cyo mu gifu ndetse n’imisemburo bigatuma igogora riba mu buryo butuzuye
Yongeraho umuntu yakagombye kunywa ikirahuri kimwe cyangwa bibiri by’amazi nyuma y’iminota byibura 30 amaze kurya, hanyuma akanywa ayo ashaka yose nyuma y’amasaha abiri
Dr Private Kamanzi impuguke mu mirire muri Amazon Wellness Center Ltd haherereye Kimironko muri Gasabo, ngo iyo umuntu yariye ibiryo bikomeye hanyuma agahita anywa amazi amaze kurya, yivanga n’ibyo amaze kurya bikagora imisemburo ishizwe igogora
Ati “iyo umuntu ariye ibiryo, hatangira igogora rikorwa mu nzego ebyiri. Hari irikorwa mu buryo bufatika (physical digestion) kuva mu kanwa, hari n’irikorwa mu rwego rw’ubutabire (chemical digestion) naryo ritangirira mu kanwa kugeza mu gifu.”
Kamanzi yongeraho ko acide yo mu gifu ishinzwe igogora mu rwego rw’ubutabire. Ngo iyo rero umuntu afashe amazi ako kanya nyuma yo kurya bituma igogora mu nzego zombi rigorana, kuva mu kanwa kugera mu gifu
Ati “iyo igogora ryavangiwe, habaho ibintu nk’ikirungurira kubera kuvanga ibiryo bikomeye n’ibisukika, yaba umutobe cyangwa amazi. Ikirungurira giterwa no kwiyongera kwa acide yo mu gifu nk’iyitwa hydraulic acid”
Yavuze ko ikirungurira gishobora no kuba ikimenyetso nyuma y’igihe kinini umuntu arwaye igifu, ndetse cyaratangiye kwangirika uko acide yiyongera
Ngo kunywa amazi cyangwa se ikindi kintu gisukika ako kanya nyuma yo kurya bituma ibiryo bitanoga neza, hanyuma uduce tumwe na tumwe tukaguma tutagogowe
Kunywa amazi mu gihe kitari cyo kandi bituma umubiri wibeshya igogorwa ntirikorerwe igihe
Igihe nyacyo cyo kunywa amazi
Kamanzi avuga ko igihe nyacyo cyo kunywa amazi ari mu gitondo umuntu akibyuka
Ati “ni byiza gufata litiro y’amazi ashyushye, kuko nijoro umubiri uba uri kuvugurura utunyangingo, ugogora ibiryo, amaraso atembera, ni na bwo umubiri ukoresha intungamubiri wakuye mu byo umuntu aba yariye.”
Avuga ko umubiri ari nk’uruganda rugerageza gukora ibintu bitandukanye, kandi iyo ruri gukora hari imyanda isigara. Ngo ni ko umubiri ukora nijoro, akaba ari na yo mpamvu uba ukeneye amazi mu gitondo kugira ngo awufashe gusohora iyo myanda
Ngo amazi ya mu gitondo afite akamaro kanini ku mikorere y’ubwonko kuko abugaburira, akabufasha gukora akanabuha imbaraga
Kamanzi ati “ ku bantu bagira isesemi igihe cyose bagerageje kunywa amazi mu gitondo, bashobora kujya kwipimisha kuko hari ubwo byaba biterwa na amibe. Ni itegeko ku bantu bose bufata byibura litiro imwe y’amazi buri munsi.”
Avuga ko amazi agomba gufatwa mu minota 30 mbere yo kurya na nyuma yaho, cyangwa se nyuma y’isaha nyuma yo kurya
Ngo amazi anafasha impyiko gukora neza
Ati “niba utanywa amazi ahagije, ufite ibyago byo kugira ibibazo by’impyiko zidakora neza”
Ngo iyo umuntu atanywa amazi ahagije ashobora kugira ikibazo cya diabetes insipidus, ni ikibazo kirangwa no gushaka kunyara kenshi bidasanzwe n’inyota nyinshi
Usibye ibyo, kubura amazi ahagije mu mubiri bishobora gutera constipation, na yo ishobora gukurura ibindi bibazo nka hemmoroids, ni ukuvuga ibibazo by’imitsi y’imigarura mu kibuno.
Ati “igihe cyose umuntu adafata amazi ahagije, utakaza bimwe mu by’ingenzi bigize utunyangingo tw’umubiri wawe twaba utw’uruhu, utw’imikaya n’utundi
N’ubwo amazi ari meza, kuyanywa akonje bitera ibibazo bimwe na bimwe nk’iby’ubuhumekero n’ibyo mu gifu, bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umubiri.
Amazi akonje kandi atera bronchite n’ibicurane
Emmanuel Nshimiyimana ukora muri farumasi muri Kigali avuga ko umuntu usanzwe uri munsi y’ibiro 75 yakagombye gufata litiro 3 z’amazi ku munsi mu bihe bitandukanye
Nshimiyimana avuga ko iyo umuntu afashe amazi akonje cyane, ngo udukoko two mu bwoko bwa bacteria twinjira byoroshye mu kanwa kuko dukunda cyane ahantu hakonje, rimwe na rimwe bikaba byanatuma umuntu ababara mu muhogo
Yongeraho ko amazi umuntu utanywa amazi ahagije arangwa n’iminwa yumye, kunanirwa vuba, kubura amaraso mu mazo ndetse no kurwara umutwe cyane
Ati “kimwe cya gatatu cy’umubiri w’umuntu kigizwe n’amazi. Niba rero umuntu abaho atanywa amazi bivuze ko hari ikitagenda mu mubiri we”
Uwayezu yongeraho ko kubera ko amazi meza atagira calories, sodium cyangwa ibibyibushya ibyo ari byo byose, ni meza ku muntu urwaye diyabete
Ikindi ni uko atagira caffeine. Ku rundi ruhande, imitobe irimo isukari, sodas ni ibinyobwa biba birimo amazi ariko bidashobora kubarwa mu birahuri 8 by’amazi umuntu aba asabwa
Ibi binyobwa umuntu aba agomba kubyirinda kugira ngo agabanye isukari mu mubiri