Wednesday, December 1, 2021
Home AMAKURU Kutagira amakuru ahagije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bituma batabisobanurira abana...

Kutagira amakuru ahagije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bituma batabisobanurira abana babo

Mutungirehe Samuel

Hari ababyeyi batandukanye bavuga ko usibye kumenya ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda nta bundi bumenyi ku buryo izo ndwara ziva mu mubiri w’umwe zinjira wundi, ku buryo bituma batinya kubisobanurira abana bato ngo batabura ibisubizo ku bibazo babazwa badafitiye ibisobanuro bihagije.

Mukamukomeza Seraphine mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Nyanza mu Mudugudu wa Murambi, avuga ko asanzwe yumva ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, imitezi na mburugu ariko amakuru yimbitse y’uburyo zandura atayazi ku buryo yayasobanurira abana be usibye kugendera ku ntwaro yo kwirinda gusa.

Yagize ati “Ntabwo ibyo by’izo ndwara umuntu aba abisobanukiwe neza, ibyongibyo ntabwo umwana wapfa kubimuhugurira cyane kuko ntabwo waba ubisobanukiwe neza.”

Kuri we ngo ubwo bumenyi kubuha umwana biba bikenewe, ati “Oya nabwo buba bukenewe akbumeny atari ukubwira umwana ngo irinde gusa, ukirinda n’ibyo uzi. Naho kuvuga ibyo gusa ngo niyirinde imibonano mpuzabitsina ariko adasobanukiwe n’izo ndwara uko zandura kandi aba ari mutoya, ari umujyambere abyiruka, yazanagira ngo hari ikindi umuhisha, nabwo buba bukenewe.

Abenshi tuba tuvuga ngo amajyambere yaraje ubwo bage babimenyera ku ishuri, ni uko nyine.”

Avuga ko n’amakuru y’izo ndwara azi ayabwirwa iyo umugore utwite agiye kwa muganga, bakamubwira kwirinda no kurinda umwana.

Ati “Batubwira bati mwirinde, umubyeyi utwite amera gutya, wenda ni utwo wagenderaho umubwiraariko nta bumenyi umuntu wagenderaho uba ufite buhagije.”

Mugenzi we Kantarama Judith nawe ashimangira ko byarushaho kuba byiza umubyeyi abonye umuhugura ku buryo izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina akabyigisha umwana we aticaye gusa ngo ategereze ko umwana azakura amakuru ku ishuri.

Ati “Ariko njyewe mwunganiye, numva yego no ku ishuri barabyigisha ariko n’ababyeyi bagomba gushyiraho akabo. Nawe waba ufite uwo mwana w’umukobwa ukamwigisha, ukamubwira uti wenda nukora imibonano mpuzabitsina uzatwara inda cyangwa se uzandura Sida, cyangwa se uzandura imitezi, nabyo ukabimwigisha akabimenya akagenda abizi ko nakora iyo mibonanompuzabitsina idakingiye cyangwa se n’imyaka y’ubukure itaragera ari bibi. Na mwalimu burya nawe asaba kunganirwa.

Gusa nyine ikintu cyatuma wibaza byinshi kuri izo ndwara ni nk’igihe bavuga ngo wenda Sida, iyo civid yaje ubu, n’iyo mitezi gutyo tuzumva, ubu koko ko abantu b’ubu basigaye basambana cyane ubu bose ni ko bazirwaye, ese ntizaba zaratuzahaje umuntu akaba agira ni muzima kandi izo ndwara zose ziimwihishemo?”

Mukamukomeza avuga ko mu gihe cyabo, kera akiri umwana, ibijyanye n’amakuru y’ubuzima bw’imyororokere cyangwa ajyanye n’ibitsina yayabwirwaga na mukuru we ariko kuba nawe ari umubyeyi yumva hari amakuru yakabaye afite yo guha umwana we mbere y’uko n’abamushuka bamutanga kuyamuha bakaba bayamuha nabi ku nyungu zabo.

Uzamukunda Jeanninne ubyaye kabiri, wo mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi avuga ko nawe yakuze ari ko igihe cyose umukobwa akoze imibonamo mpuzabitsina ahita atwara inda akandura na Sida.

Gusa ngo ibyo nubwo byamufashije kwirinda kwishora mu mibonanompuzabitsina ariko yaje kumenya ko Sida itandurira mu macandwe ku bantu basomanye kandi ababyeyi baramubwiraga ko nagira ikintu cyose akorana n’umuhungu azahita arwara sida akanatwara inda.

Ati “Njye naje kwiseka nyuma, wenda ndavuga ngo ni uko bashakaga kundinda cyane, ariko nkiri umukobwa muto nabaga nzi ko igihe cyose nasomana n’umuhungu, gukora imibonano mpuzabitsina uhita wandura Sida kandi ari igihe wakoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite agakoko gatera sida kandi mukayikora mutikingiye mukaba habaho gukomeretsanya mugahuza amaraso.”

Hari n’abandi babyeyi badatinya kuvuga ko uruhare rw’agabago mu kubwira abana babo ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere rukiri ruto, ahanini usanga babiharira abagore babo, bakabibona nko kugira isoni zo kubiganiriza abana bakiri bato. 

Umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Runda akagari ka Ruyenzi mu mudugudu wa Nyagacaca, Mukarusanganwa Agnes, yadusobanuriye ko usibye kuba buri mujyana afite icyo aba ashinzwe kihariye ariko banagira inama abaturage ku ngingo zitandukanye ku byo nabo baba barahuguweho.

Ati “Ubundi COVID19 itaraza twagiraga inama rimwe mu kwezi, rime mu kwezi byari inshingano rwose; noneho covid19 aho iziye bisa nkaho bigabanutse ariko ubungubu covid noneho yatangiye gusa nkaho igabanutse, natwe hari n’amahugurwa baduha ku kigo nderabuzima, iyo tubonye ko hari ikintu kihutirwa kigomba kubwirwa ababyeyi cyangwa kigomba kubwirwa abantu turababwira kandi ntabwo umudugudu ari munini cyane ko turi n’abajyanama batatu, uwme abwira abe undi akabwira abe tugahurira ahantu runaka.”

Impuguke mu by’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, Dr Nzabonimpa Anicet, yatubwiye burya amakuru yose umwana akeneye ku buzima bw’imyororokere n’izo ndwara umubyeyi wese aba ayafite ahagijwe kuko ikigero umwana asabwa kuyaha nawe aba yaragiciyemo.

Ati “Njye nemera ko umubyeyi wese aba abfite amakuru ahagije, uti kubera iki; buriya njyewe nemera ko umubyeyi aba abfite amakuru ahagije yo gusangiza umwana kuko aba arusha umwana ibintu byinshi kandi noneho buriya umubyeyi w’uyu munsi ni ukuvuga ngo mu myaka ishize nawe yari umwana.” 

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo ibintu umwana aba arimo kumubaza ni bya bintu aba yarabyeho mu myaka 10, 15 ishize, ni ibyamubayeho wenda muri cya gihe cy’ubwana cyangwa se cy’ubwangavu. Yaba ari amakuru ku mpinduka ku mubiri, imibonano mpuzabitsina, izo ndwara n’ibindi byose biba byaramubayeho ari muri kiriya kigero.”

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni uruhurirane rw’indwara ziterwa n’udukoko duto cyane tutaboneshwa amaso dukwirakwizwa binyuze matembabuzi asohorwa mu mubiri mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye hakaba havamo no gukomeretsanya.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivugako 3.3% mu bagera kuri miliyoni 6.6 bapimwe muri 2019 basanganwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; zimwe mu ndwara zagaragaye muri ubwo bushakashatsi harimo imitezi, mburugu na Hepatite B.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Kutagira amakuru ahagije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bituma batabisobanurira abana babo

Mutungirehe Samuel Hari ababyeyi batandukanye bavuga ko usibye kumenya ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda nta bundi bumenyi...

Abagore baracyahohoterwa bakimwa ijambo ku mutungo

Mutungirehe Samuel Muzigabanga, umubyeyi twahinduriye amazina ye kubera impamvu zo gutangaza ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bashakanye, ukomoka mu Murenge...

Bahitamo gukoresha udutambaro mu gihe cy’imihango kuko batabasha kugura cotex

Mutungirehe Samuel Bamwe mu bakobwa n’abagore bavuga ko batabasha kwigondera impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango zizwi nka Cotex...

Bamwe mu bagore birirwa mu rugo bahomba amakuru kubera kutagira smart phone

Mutungirehe Samuel                               Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu Turere bavuga ko batabasha...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO