Sunday, May 29, 2022
Home Uncategorized Kumva uburinganire nabi, imirerere idahwitse n’icyuho mu mategeko mu bikibangamiye umugore mu...

Kumva uburinganire nabi, imirerere idahwitse n’icyuho mu mategeko mu bikibangamiye umugore mu Rwanda

Uyu munsi turizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, wizihizwa ku taliki ya Munani Werurwe buri mwaka. Ku rwego mpuzamahanga, insanganyamatsiko y’uyu mwaka irahamagarira abagore ndetse n’isi guharanira impinduka.

Ni umunsi ugamije gusubiza amaso inyuma hakarebwa intambwe imaze gutwerwa mu gutuma uburenganzira n’ubuzima bwiza bw’umugore bugerwaho, ndetse hakabaho no kwiyibutsa ko hakiri byinshi byo gukorwa mu rwego rwo kugira isi idaheza cg ngo itsikamire umugore.

Mu Rwanda, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku ruhare rw’umugore mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya koronavirusi.

Ni koko byinshi byagezweho kandi bigaragarira buri wese. Inteko nyarwanda iza ku isonga ku isi mu kugira umubare munini w’abadepite b’abagore aho Abadepite 49 muri 80 bagize inteko ari abagore, ni ukuvuga ko bagize 61%.

Kuri ubu, abana b’abakobwa bemerewe kujya ku ishuri kimwe na basaza babo, ndetse nk’uko Minisiteri y’Uburezi ikunda kubigaragaza mu kumurika amanota y’ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri, abakobwa bakunda kuza ku isonga ndetse rimwe na rimwe bagatsinda cyane kurusha basaza babo.

Amategeko menshi yaravuguruwe, ariko ay’ingenzi cyane kandi yahinduye byinshi harimo uburenganzira bungana bw’umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu ku izungura, ndetse n’uburenganzira bungana bw’umugabo n’umugore mu gucunga umutungo w’urugo. Hagiyeho amategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi menshi kandi yagize impinduka zikomeye ku buzima bw’umugore mu Rwanda. Gusa twakwibaza ngo ese twagezeyo?

Kumva uburinganire nabi

Haracyari ikibazo cy’abantu benshi (Abagore n’abagabo) bumvise uburinganire nabi. Ubundi uburinganire hagati y’ibitsina byombi ubundi (Gender Equality), ni uguha amahirwe angana abantu bose utitaye ku bitsina byabo, muri segiteri z’ubuzima zose.

Uburinganire bwunganirwa n’ubwuzuzanye (Gender Equity), aho bwo buzanamo ikintu cyo gushyira mu gaciro kugira ngo hazibwe icyuho cyatewe n’amateka yo guhezwa inyuma kw’abagore, cyangwa se imiterere yabo karemano ishobora gutuma badakoresha ubushobozi bwabo bwuzuye mu gihe runaka.

Ibi ariko si ko byumvikanye, kuko benshi mu bagabo bitiranyije uburinganire n’ubwuzuzanye kwigaranzurwa n’abagore, bigatuma umusaruro wakagombye kubivamo uba muto. Ubu burakari bw’abagabo bamwe na bamwe bunaterwa n’uko amategeko yabagabanyirije ububasha ku byo bo bahoze bafiteho umubasha ntavogerwa nk’umutungo, gufata ibyemezo n’ibindi, mu gihe ahandi biterwa no kudasobanurirwa neza.

Ku rundi ruhande ariko, hari abagore na bo bafashe uburinganire n’ubwuzuzanye nko guhita biyambura inshingano bahoze bafite maze bagafata umwanya abagabo babo bahoze bafite. Ibi biza ku isonga mu gusenya ingo nyinshi, byose bikozwe mu izina ry’uburinganire.

Haracyakenewe imbaraga mu gusobanura neza uburinganire n’ubwuzuzanye ari nako bijyanishwa n’imibereho n’umuco nyarwanda, kugira ngo bibashe kumvikana, bikoreshwe neza kandi bitange impinduka nziza zifuzwa, zo kugira umuryango mugari uha agaciro umugore kandi na we akakiha.

Imirerere

Hari ubwo ibivugwa bitandukana n’ibikorwa, maze uko guhabana kugatuma umusaruro wari witezwe ubura. Aha ndagaruka ku mirerere y’abana bacu mu ngo. Abana, cyangwa se urubyiruko muri rusange ni bo ejo hazaza h’igihugu muri byose. Niba twebwe, reka mvuge abantu bakuru n’abashaje muri rusange tutaragize amahirwe yo gukurira mu Rwanda rwashishikarizaga abaturage ihame ry’uburinganire, birumvikana ko guhinduka kwacu bizagorana, n;ubwo ntavuga ko bidashoboka.

Gusa si ko biri ku bana mu gihe batangiye kwigishwa no gutozwa uburinganire n’ubwuzuzanye bakiri bato. Iyo urebye imirerere y’abana, usanga ntaho itaniye n’iya mbere uburinganire butarashyirwamo ingufu, bitandukanye kure n’ubukangurambaga bwiriwa bukorwa hirya no hino.

Abana b’abahungu baracyarerwa nk’abazavamo ‘Abagabo’, ni ukuvuga kudakora imirimo yo mu rugo, kutagaragaza amarangamutima, kwemererwa kugorobareza mu gasozi nyamara bashiki be babibujijwe n’ibindi bituma akura yumva ko akomeye kandi ko akwiye gufata ubuzima bwe mu biganza bye.

Aba bana b’abahungu bari kurerwa gutya rero, ni bo bazavamo abantu bakuru bameze nk’uko benshi muri twe cyangwa se abadukuriye bameze. Ni bo bazavamo abahohotera abagore babo cyangwa se bagasumbanya abana bazabyara nk’uko ababyeyi babo babigenjeje.

Iyo ugeze ku bakobwa rero, baracyarerwa nk’aboroshye. Babwirwa ko ari beza ku buryo bamwe inzozi zabo zigarukira ku kuzaba ba Nyampinga (miss), bagatozwa imirimo yo mu rugo n’ibindi bibagira abari. Iyo bihuriranye n’isi ya tekinoloji turimo ubu rero, uzasanga abana b’abakobwa benshi birirwa ku mbuga nkoranyambaga berekana ubwiza bwabo, ari na ho benshi bahurira n’ababashuka.

Wakwibaza uti ubwo ni bwo bushobozi bagakwiye guhabwa (women empowerment)? Dukeneye umugore ukora imirimo ibyara inyungu, winjiza amafaranga, udateze byose ku mugabo, ushobora gutunga urugo mu gihe byabaye ngomba nk’uko itegeko ribimugenera. Dukeneye umugore utinyutse, ugaragaza icyo ashoboye, ugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu, byose akabijyanisha no kuba umubyeyi mwiza akanabanira neza uwo bashakanye.

Ni ahacu twese Abanyarwanda kwisuzuma tukareba uko abana bacu turi kubarera, n’icyo turi kubategura kuzavamo.

Icyuho mu mategeko

Iki gitekerezo nagitangiriye ku bimaze kugerwaho byiza harimo n’amategeko arengera abagore. Gusa ngo nta byera ngo de, haracyari ahari ibyuho nubwo Atari binini, bikibangamiye umugore. Urugero, kugeza ubu itegeko ntirirengera umugore ugiye gutandukana n’umugabo batarashyingiranywe imbere y’amategeko ariko umutungo barawushakanye.

Ni byo koko sinshyigikiye ko abantu babana batarasezeranye mu mategeko, ariko mu gihe byabayeho hakabaho no gutandukana, impande zombi, ni ukuvuga umugore n’umugabo bakagombye kugira uburenganzira bungana ku byo bashakiye hamwe.

Hari abagabo bajya bitwaza ko ntacyo abagore babo bakoraga bityo bakwiye kugenda amara masa, ariko ubaze imirimo yose baba barakoze yo mu rugo no kwita ku muryango igahabwa igiciro mu mafaranga, yaba menshi cyane. Hakenewe itegeko rirengera bene aba bagore kuko benshi baracyahohoterwa cyane.

Ibikibangamiye uburinganire n’ubwuzuzanye ni byinshi, haracyari urugendo rurerure rwo gukora kandi ni aha buri Munyarwanda wese mu ruhembe arasaniramo gushyiraho ake kugira ngo tugire igihugu kidaheza, aho buri wese yisanga, giha amahirwe angana ibitsina byombi, kandi buri wese hatitawe ku cyo ari cyo akagira uruhare rwuzuye mu iterambere.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mwiza.

Iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO