Sunday, May 29, 2022
Home Uncategorized Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana

Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo yari afite imyaka 16. Ise w’umwana ntiyigeze ashaka gufata inshingano ze kandi ababyeyi be bari abakene ku buryo byari bigoye kubatunga we n’umwana we.

Kubonera umwana ibyangombwa by’ibanze byari ihurizo, ku buryo yitabazaga inshuti n’abavandimwe ngo bamufashe.

Ati “Sinari mfite umurongo w’ubuzima. Nahoraga mfite agahinda nibaza uko njye n’umwana wanjye tuzamera.”

Ngo mu rwego rwo kudaheranwa n’agahinda, bagiye bakora amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo mu kagari no mu midugudu, bakaganira batangira no kujya bizigama, ariko n’ubuyobozi burabamenya.

Mu kwezi kwa gatandatu 2020, Ingabire yatoranyijwe mu bakobwa 25 muri Kicukiro bahugurwa mu bumenyi ngiro n’umushinga uterwa inkunga na Banki y’isi.

Ingabire ubu amaze amezi abiri yiga kudoda mu Kigo cya Kicukiro Women Training Center giherereye mu Karere Ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye.

Nyuma yo gutangira kwiga, Ingabire yabonye ko gutekereza kuri ejo hazaza heza bishoboka ndetse yatangiye no kuhategura.

Ati “Kuri ubu nzi kudoda ku buryo imyenda nambara kuri ubu ni njye uba wayidodeye. Natangiye kandi no gusarura ku bumenyi bwanjye kuko hari ibiraka bito njya mbona kandi nkabikora. Nagira inama bagenzi banjye na bo babyaye bakiri bato kudaheranwa n’agahinda bagashakisha ejo habo hazaza.”

Vivine Gumyusenge uturuka mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda afite imyaka 17, ubu afite umwana w’imyaka itandatu.

Ngo akimenya ko atwita kwiyakira byaramunaniye kugeza abyaye. Ngo yari akiri umwana ku buryo ababyeyi be bamureranaga n’uwe.

“Cyakora uko nagendaga mpura n’abandi bakobwa babyaye naje kwiyakira numva ko umwana wanjye ari umugisha niyemeza gukora icyo ari cyo cyose cyizatuma mbasha kurera umwana wanjye neza.”

Gumyusenge ngo ntiyigeze atekereza gusubira mu ishuri kuko yumvaga adafite imbaraga zo kujya ajyanayo n’umwana we, ahubwo ngo yatekerezaga gusa umyuga.

Ku bw’amahirwe na we yatoranyijwe mu murenge w’iwabo ngo ahabwe amahugurwa mu kudoda hamwe n’abandi bakobwa 24.

Ati “Umuterankunga wacu aduha byose. Atwishyurira amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’urugendo ndetse no kurya. Muri twe abafite abana bato barabazana bakabadusigaranira no mu gihe turi mu ishuri.”

Usibye kwiga kudoda, aba bakobwa banahabwa amasomo yo kwihangira imirimo kugira ngo nibasoza amasomo bazabyaze umusaruro ubumenyi bafite.

Bafite itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, aho buri munsi umukobwa umwe ahabwa amafaranga ibihumbi 17, bakavuga ko bayabika ngo bazagure imashini zo gutangiza akazi bashoje kwiga.

Cyashegeshwe na COVID-19

Ikigo cy Kicukiro Women Training Center na cyo cyarafunze nk’ibindi bigo byose biri munsi ya WDA kubera icyorezo cya COVID-19.

Teddy Mukamwiza, Umuyobozi w’iki kigo avuga ko abakobwa 25 bari kwigishwa kudoda bazanywe n’umushinga udasanzwe uterwa inkunga na Banki y’Isi, ugamije gufasha abakobwa babyariye mu rugo bababaye kurusha abandi mu Karere ka Kicukiro.

Teddy Mukamwiza, Umuyobozi w’Ikigo cya Kicukiro Women Training Center

Aba bakobwa batozwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko kwambara udupfukamunwa, guhana intera ya metero ndetse no kwigira ahantu hafunguye Atari mu mashuri.

Ikigo ngo cyatangiye mu mwaka wa 2015 gifite inshingano zo gufasha abakobwa n’abagore batishoboye kandi bababaye kurusha abandi harimo abacuruza agataro, abicuruza ndetse n’abangavu batewe  inda kikabafasha kumenya imyuga bityo bakabasha kwirwanaho bagatera imbere.

Gusa nticyabashije gukomeza kuko cyaje gusa n’igihagaze kubera kubura ubushobozi cyongera gufungura mu mwaka wa 2019. Kuva icyo gihe kugeza ubu kimaze gusohora abagore n’abakobwa basaga 400.

Ubwo COVID-19 yateraga, iki kigo cyiteguraga gushyira ku isoko ry’umurimo icyiciro cy’abagore bakoraga umwuga w’uburaya basaga 90 ariko ikigo cyafunze badasoje neza.

Mukamwiza ati “Bari basigaje ukwezi ngo dukore ibirori byo kubambika. Iyo tuvugana bambwira ko bamaze kubyibagirwa kuko nta n;aho babona imashini byibura ngo bakomeze bashyire mu bikorwa ibyo bize.”

Yungamo ati “Ntitugikoresha amashuri, abahari bigira hanze mu rwego rwo guhana intera ya metero. N’amafaranga makeya twajyaga tubona nk’umusanzu w’umunyeshuri, ntituzongera kuyabona.”

Ubusanzwe abagore bizanye batazanywe n’akarere cyangwa Umujyi wa Kigali, bishyura amafaranga y’u Rwanda 10,000 buri kwezi, agafasha mu guhemba abarimu n’ibikoresho bimwe na bimwe.

Ati “Mu ntangiriro z’umwaka, ikigo gifatanyije n’Umujyi wa Kigali twari twahize ko tuzahugura abagore batishoboye 380. Icyo gihe twabonaga bishoboka ariko COVID-19 yahise iza umuhigo wacu ukomwa mu nkokora.”

Iki cyorezo zyaje kiyongera ku bushobozi buke ikigo gisanganywe gikoresha atarenze Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe haba hakenewe byibura Miliyoni 40.

Ati “Nk’urugero, dufite umuterankunga watwemereye kuduha ifu y’igikoma ya SOSOMA nomero ya mbere, ingano dushaka yose kugira ngo tujye dutekera abana igikoma, ndetse na ba mama wabo. Ariko nta gikoni tugira, ntitwabona n’aho dutera amashyiga hanze kuko ikigo ntikizitiye.”

Ngo muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 ndetse na nyuma yahoo, abagore n’abakobwa benshi bazakenera ubufasha, ni yo mpamvu hakenewe inkunga kuri iki kigo kugira ngo kizabashe guhugura benshi bashoboka.

Ati “Buri mufatanyabikorwa wese wumva afite umutwaro wo gufasha abagore batifashije mu buryo burambye, tumuhaye ikaze dufatanye. Gufasha umugore, ni ugufasha igihugu.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO