Bamwe mu rubyiruko bavuga ko guhishira abahohoteye abana bakabasambanya ari byo bituma ridacika.
Uru rubyiruko rwabitangaje ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kuwanya ihohoterw rikorerwa ku gitsina.
Umwana wahawe izina rya Nyiraneza w’imyaka 17 utuye mu Kagari ka Nyarushishi akaba anatwite, avuka mu muryango w’abana bane akaba ari na we mfura yo mu muryango we utifashije.
Nyiraneza avuga ko yasambanyijwe n’umusore wamushukishije amafaranga ibihumbi 10 amwizeza ko niyemera ko baryamana nta kibazo na kimwe azigera ahura na cyo.
Kuri ubu ababyeyi bamubyaye yabahishe uwayimuteye icyakora nyuma yo kwizezwa ko azafashwa kubona ubwisungane mu kwivuza n’umwe mu bashizwe inama y’igihugu y’Abagore mu kagari kabo ni we wenyine yatinyutse kubwira.
Agira ati ‘’Abamumbajije bose nanze kumubabwira namuvuze ejo kubera ko bari bambwiye ko Action Aid izantangira mituweli kuko iwacu turi abakene cyane ntayo batanze, impamvu namuhishaga numvaga ntashaka ko abantu bamumenya kubera ko yanyizezaga ko nta kintu na kimwe nzamuburana, ubwo wenda kuko namubwiye umuntu ushinzwe abagore azamutanga bamukurikirana ariko ni we wenyine namubwiye’’.
Urubyiruko rusanga abahohotwerwa nabo ubwabo batuma ridacika
Niyonkuru Clementine utuye mu Kagari ka Nyarushishi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi avuga ko urubyiruko rwabishatse rwaca burundu ihohoterwa rikorerwa abana cyane gusambanya abangavu ariko uruhare runini ngo rushingiye ku bana b’abakobwa bahohotewe ndetse n’ababyeyi bafite abana bahohotewe.
Agira ati ‘’Iyo umuntu ahohoteye abana akabona ntibamureze ngo abihanirwe arashyekerwa agakomeza agasambanya n’abandi, na wa mwana wahohotewe akabiceceka ntatange amakuru bamufata nk’injiji, twebwe urubyiruko dukwiye kumva ko dukwiye guhangana n’abantu babikoze tukabavuga twabishatse nk’urubyiruko iryo ihohoterwa ryacika ariko ikibazo ntacyo bitubwiye’’.
Nshimiyimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Kareba mu ri uyu murenge na we asanga urubyiruko rukwiye kumva ko uruhare runini rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b’abangavu. Agira ati ‘’Niduceceka ntabwo bizacika ariko dufatanije n’ubuyobozi amakuru agatangwa kandi agatangirwa ku gihe byacika kuko iyo yagaragajwe agafatwa ashyikirizwa ubutabera uwo muntu arahanwa ,ariko iyo umwana yahohotewe agaceceka n’ababimenye nabo bagaceceka umwana aragenda agahera iyo uwamuhohoteye yidegembya’’.
Ku ruhande rw’Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore n’umukobwa Annet Karubibi uhagarariye umuryango Action Aid Rwanda mu Karere ka Karongi, avuga ko muri aka Karere bahafite amatsinda y’abana b’abakobwa aho basobanurirwa uko bakwiye guharanira uburenganzira bwabo ndetse bakanabigisha uko bakwiye kugaragaza ihohoterwa igihe bahuye naryo.
Karubibi avuga ko Urubyiruko rukwiye kurwanirana ishyaka bakanarindana ihohoterwa yabo ndetse n’aho rigaragaye bakarivuga bizatuma Igihugu kigira urubyiruko rufite icyerekezo kuko ari bo mbaraga z’Igihugu . Agira ati ‘’Abakobwa bakwiye kumva ko ubuzima bwabo babufite mu biganza byabo kandi ko ntawe ukwiye kubukoresha uko yishakiye ,abana b’abahungu nabo bakwiriye kumva ko abakobwa ari bashiki babo ntibumve ko bagomba kubahohotera ngo bo bazamuke batere imbere abandi basigare inyuma ‘’.
Mukase valentine Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi, avuga ko kugeza ubu bagihura n’imbogamizi zo gukurikirana abasambanyije abana kuko abana ubwabo banga kubagaragariza inego z’ubuyobozi abandi ababyeyi bakabicyemura mu bwumvikane hagati yabo. Icyakora uyu muyobozi avuga ko kuri ubu ubukangurambaga bukomeje bwo kubwira abana n’ababyeyi ko icyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Kugeza ubu mu Karere ka Karongi abana 343 ari bo batewe inda bamenyekanye hakurikije ababyariye kwa muganga, abamaze kubihanirwa ni 35 ibirego byabo byashyikirijwe ubutabera muri bo 26 ni bo bamaze guhabwa ibihano.