Icyaha cyo gusambanya abana ni cyo gifite umubare munini mu birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi uhora uzamuka aho kumanuka, nk’uko urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza rubitangaza.
Ni ibyatangajwe mu gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, bwatangiye tariki ya 25 Ugushyingo 2020, gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, ku rwego rw’igihugu umuhango ukabera mu murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Ni ibyatangajwe mu gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, bwatangiye tariki ya 25 Ugushyingo 2020, gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, ku rwego rw’igihugu umuhango wabereye mu murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Ubwo yatangizaga ubwo bukangurambaga ngarukamwaka, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette yavuze ko atari ibintu byo kwishimira ahubwo hakwiye gushaka igitera ibyo byaha.
Ati “Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo kimaze gufata indi ntera, ndetse tubona ko umubare w’abana basambanywa ari wo uza ku isonga ugakurikirwa n’ibindi byaha. Ibi byaha kandi byariyongereye ugereranyije n’imibare twari dufite mu mwaka wa 2018/19 n’imibare yo mu 2019/2020, aho byiyongereyeho 19.6%.”

Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Karihangabo Isabelle, yavuze ko mu byaha bitatu RIB yakiriye mu mwaka ushize wa 2019 ibyo gusambanya abana ari byo byinshi, bingana na 4054 hagakurikirano ibyo guhoza ku nkeke 2502 no gukoresha undi umubonanompuzabitsinda ku gataho habonentse ibyaha 803.
Ati “Tuvuze mu byaha bine uyu mwaka twakiriye, twakiriye ibyaha byo gusambanya umwana 404 bya hano muri Gasabo, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ibyaha 270, gukoresha nabi umutungo w’umuryango ni ibyaha 309, no kwica uwo bashyingiranywe ibyaha 6.
Biraboneka rero ko icyaha gihangayikishije cyane ari icyo gusambanya umwana kuko kiza ku isonga mu byaha bishingiye ku gitsina bikorwa.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko ibyaha byinshi mu by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ibikorerwa abagore batirengagije ko hari n’abagabo babikorerwa nubwo kugigaragaza bikiri ikibazo.