Bamwe mu bagore babashije gutunga ingo zabo mu gihe cya Guma mu rugo na nyuma yahoo babikesha akazi gaciriritse, mu gihe abagabo babo bari bahagaritswe ku mirimo bakoraga.
Nyiraminani Fiona umwe mu bagore bakora ubucuruzi bw’imboga buciriritse mu karere ka Ruhango avuga ko we n’abandi bagore bakorana bashoboye guhangana n’icyorezo cya covid 19 bagatunga ingo zabo ubwo abagabo babo bahagararaga ku mirimo yose muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda no kurwanya icyorezo cya covid-19.
Uyu mubyeyi w’abana batatu ubusanzwe umugabo we ngo akora ibigendanye n’inkweto gahunda ya guma mu rugo yatumye umugabo we ahagarara mu kazi amezi asaga atanu yose, maze kua ubwo ubwo yinjira mu rugamba rwo guhahira urugo rwe wenyine kuko ari we wari usigaranye icyo gukora.
Nubwo afite igishoro gito cy’amafaranga ibihumbi 30 ahamya ko nta nzara yigeze ibica kuko ibyo kurya barabibonaga akagira n’indi mirimo yo kwiteza imbere.
Agira ati ‘’byarangoye ariko narabishoboye nibura sinaburaga nka 2000 ku munsi nkahaha nkatahana ibyo guteka, binsaba kuzinduka cyane, sa kumi n’imwe nabaga ngiye I Muhanga kurangura nkaza kubicuruza mu masoko ya hano mu Ruhango ku Ntenyo no mu rya Ruhango sinari buryame kandi umugabo na we akazi kahagaze.”
Nyiraminani kandi avuga ko ubusanzwe yacuruzaga imboga gusa n’inyanya ariko iki cyorezo ngo cyamuhaye n’ibitekerezo byo gushakashaka uko yakwagura ubucuruzi bwe maze atekereza n’uburyo yajya asya isombe.
Agira ati ‘’Mu byo nacuruzaga habagamo na tungurusumu n’ibitunguru abaje kugura isombe bakaza kubikura iwanjye bajya kuyishesha ahandi nahise niga amayeri yo kujya nyisya nanjye abakirijya bakahaguma, nari mfite ibihumbi 50 mbibwiye umugabo aranyongerera ampa ibindi 100 yari yarizigamiye mpita ngura imashini y’ibihumbi 150 ubu ndasya isombe nta kibazo’’.
Nubwo bakunze kubita Intaragahanga izina risa n’iribapfobya ntiribaca intege
Nyiraminani avuga ko batazi inkomoko y’iri zina gusa ngo bacyeka ko impamvu abantu bakunze kuribita bijyanye nuko bakunze kuba bicaye ku zuba ahantu hadatwikiriye. Nubwo iri zina ngo ritabakwiye ntiribaca integer kuko bazi icyo bashaka.
Agira ati ’’Nubwo mfite igishoro gitoya twishyira ahamwe turi nka 4 tugafatanya ikibanza tugacuruza, umusoro nawo tuwutanga neza kandi bikadutunga ririya zina batwita nta kintu ryaduhinduraho nubwo tutaryishimiye ‘’.
Mbere y’icyorezo cya covid -19 avuga ko afatanije n’umugabo we bari bamaze kuzana umuriro ukoresha imirasire y’izuba na Televiziyobihagaze ibihumbi350 ,boroye inka n’andi matungo magufi byose ngo yagiye abifatanya n’umugabo we.Icyakora ngo ubu nta gikorwa gishya yashoboye kugura cyangwa gukora kuko yamaze igihe ayo acuruza yose bayahahishamo ibyo kurya kuko umugabo atakoraga.
Mukamusana Petronille na we ni umwe mu bakora ubucuruzi buciriritse I Muhanga avuga ko gucuruza ibiribwa mu gihe cya covid-19 byamufashije gutunga umuryango we kuko umugabo we yakoraga akazi k’ubumotari kagaharara ndetse na nyiri moto akaza kuyimwambura.
Agira ati ‘’maze kubona ko bahagaritse abamotari numvise ijuru ringwiriye nibaza uburyo tuzabaho n’abana babiri umugabo yicaye nta naho yajya gusaba ikiyede, twari dufite amafaranga make twizigamye nyafataho nongera ibyo gucuruza mbona biraje n’ayo kwishyura inzu ndayabona’’.
Mukamusana avuga ko umugore wamenye agaciro afite akihagararaho atunga urugo yihereyeho kuko ubusanzwe yumvaga ibireba urugo byinshi bizanwa n’umugabo.
Ati ‘’Numvaga nabonye ay’ishyirahamwe biba bihagije ubundi ngtahana inyanya n’utuboga two guteka ,ariko corona yanyigishije gukora ntikoresheje nahise ncuruza imboga zitandukanye nkafataducye ducye ariko ubwoko butandukanye byashira nkarangura ibindi gutyo kugeza ubwomoto zirekuwe umugabonawe agasubira mu muhanda‘’.
Aba bagore batanga inama z’uko abagore badakwiye kujya bisuzugura ngo bumve ko ntacyo bashoboye ,ikindinuko yaba ufite igishoro kinini akora ibijyanye n’uko ahagaze ariko ngo ufite gicye na we arakora akazamuka kukongo mu bo bakorana ubu bucuruzi bwabo nta n’umwe uba arengeje igishoro cy’ibihumbi 40 uwashoye menshi nho uwa macye ngo aba afite nk’ibihumbi 20.
Uwambayinema Marie Jeanne.