Hari abangavu bashobora kutazasubira ku ishuri kubera guterwa inda abandi barishyigira mu gihe cya COVID-19.
Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango uharanira iterambere ry’umwana, Urubyiruko n’Umugore (Save Generations Organisation).
ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Kamonyi na Gasabo muri Mata uyu mwaka.
Ubwo bushakashatsi bwagarutsweho mu nama y’ubuvugizi yabereye mu turere twa Kamonyi na Gasabo yahurije hamwe abayobozi mu nzego z’ibanze; Urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore (GMO); abo mu nama y’igihugu y’abagore n’abo mu nama nkuru y’abana, abahagarariye ibigo by’amashuri, ababyeyi na bamwe mu banyeshuri b’abakobwa n’abahungu bahagarariye abandi.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko COVID-19 yakoze ku banyeshuri bbarenga Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu (3,600,000), abarenga kimwe cya kabiri muri bo ni abakobwa.
Dr Nzabonimpa umushakashatsi akaba n’umuganga w’impuguke mu buzima bw’imyororokere avuga ko abana babonye umwanya wo kujya mu ngeso zitandukanye mbi zirimo ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.
Bamwe batwaye inda, abandi barasambanywa, hari abashyingiwe imburagihe ndetse n’abakuyemo inda.
Ati “Abo rero bakaba bari hanze kandi abakobwa bo bagiye bahura n’ibishuko by’ababakoresha imibonano mpuzabitsina, hari abatwita, abafatwa ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, ugasanga izo ngaruka zishobora kuzatuma batagaruka ku ishuri.”
Dr Nzabonimpa yavuze ko ubwo bushakatsi bwakorewe ku bantu banyuranye barimo abanyeshuri 57, inzego z’ibanze, ababyeyi n’abajyanama b’ubuzuma bagera kuri 20 n’abantu bakora muri gahunda zinyuranye barimo abakozi n’abandi bagera kuri 24.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko urubyiruko rutakibona amakuru ku buzima bw’imyororokere nk’uko babyigishwaga bari ku ishuri.
By’umwihariko abakobwa bo bagaragaje ko batakibona ibikoresho bifashisha iyo bagiye mu mihango kuko bari basanzwe babihabwa bari ku ishuri aho byateganyijwe mu cyumba cy’umukobwa.
Abanyeshuri babajiwe bagaragaje ko hari bagenzi babo batwaye inda imburagihe; abishyingiye; abakuyemo inda; abagiye mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge n’uburara; abagiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abagiye gushaka akandi kazi karimo ako gukora mu rugo n’ahandi.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Save Generations Organization, Nyinawumuntu Yvette, yabwiye itangazamakuru ko hari abangavu bagiye bishyingira imburagihe kubera ingaruka za COVID-19 bikaba biteye impungenge z’ahazaza habo.
Ati “Naguha urugero nk’aho mu Karere ka Kamonyi umwangavu w’imyaka 16 yashatswe n’umuhungu w’imyaka 17. Urumva ko nk’uwo atazapfa gusubira ku ishuri.”
Nyinawumuntu yavuze ko basanga hakwiye gukorwa ubuvugizi ku nzego zitandukanye hagashakwa icyakorwa hakiri kare kugira ngo hatazagaragara umubare munini w’abana bazava mu ishuri.
Ati “Hakwiye ubuvugizi kandi twatangiye kubukora ku nzego zose zirimo ababyeyi n’ubuyobozi ariko birakwiye ko inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na RIB binjira muri ibi bibazo kugira ngo bishakirwe umuti urambye hakiri kare. Hakwiye ubuvugizi, ubukangurambaga n’ubufatanye ku nzego zose.”
Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubuzima mu mashuri, Tuyishimire Froduard, yavuze ko izo ngaruka zose zatangiye gushakirwa igisubizo hagamijwe ko abana bazasubira ku ishuri kandi n’abafite ibibazo byihariye bazitabwaho.
Ati “Muri abo bana rero bafite ibibazo by’umwihariko harimo n’abakobwa batwaye inda zitateguwe, harimo abo tuzakurikirana. Ubu Minisiteri y’Uburezi iri kwegeranya imibare y’abahuye n’icyo kibazo mu turere twose, hari iyo izabona mbere hari n’izagaragara abanyeshuri bamaze gutangira ariko buri kibazo gifite uburyo kizakemuka muri ubu bukangurambaga no muri gahunda za Leta zisanzweho.”
Ikindi avuga ni uko abangavu bahuye n’ibibazo bakwiye gushakishwa bakaganirizwa kugira ngo bongere kwisanga muri sosiyete kuko hari abashobora kuba barahungabanye bitewe n’ibyababayeho bisa n’ibibatunguye.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ikindi gitera abana guhura n’ingaruka muri ibi bihe bya COVID-19 ari ubukene buri mu miryango kubera ko imirimo myinshi yahagaze, bituma ababyeyi batabasha kwita ku bana babo, bikaviramo bamwe kujya mu ngeso mbi.