Sunday, May 29, 2022
Home AMAKURU Covid-19 Yakenesheje Abagore bari batunzwe no kuboha uduseke

Covid-19 Yakenesheje Abagore bari batunzwe no kuboha uduseke

Bamwe  mu bagore  bibumbiye mu matsinda  akora   ubukorikori  bwiganjemo  ububoshyi  bavuga  ko icyorezo  cya  covid-19  cyabadindije  kuko  cyatumye   babura  isoko  ry’ibyo  baboha.

Aba bagore biganjemo ababoha ibiseke   bamwe  muri bo  basubiye  mu mirimo y’ubuhinzi gakondo.

Murekatete  Vestine umuyobozi  wungirije  w’itsinda  Ababerarugo  rigizwe n’abagore  15 bakorera mu Murenge wa  Nyamabuye  mu Karere ka Muhanga avuga ko we na bagenzi be  bari  basanzwe batunzwe no kuboha  ibiseke n’imitako itandukanye  ibi bikaba byarabarindaga kwirirwa  basaba  abagabo  babo  amafaranga yo guhaha cyangwa  ayo gucyemuza ibibazo  byo mu rugo.

Kuva  icyorezo  cya  Covid -19 cyagera mu Rwanda, aba bagore  ngo isoko ryabo  ryaragabanutse kuko ibyo babohaga byagurishwaga hanze y’Igihugu ubu bikaba bitakijyanwayo.

Yagize ati ’’Iyo wabaga  waboshye bikeya  nibura  ntiwaburaga ibihumbi 9 mu cyumweru, ayo mafaranga  ni yo yadufashaga gukora ubworozi, ubuhinzi  harimo n’abayaguzemo amatungo.  Kari akazi kadutunze rwose amafaranga avamo menshi.’’

Akomeza agira ati ’’Burya iyo mu rugo hatari ibibazo  by’amafaranga n’amahoro arahaboneka, ubu hari abasubiye mu mwiryane  n’abagabo  kuko  icyo binjizaga  kitagihari bamwe barimo  guhingira amafaranga kandi natwe  twarahingishaga  ahubwo  kubera kwanga  kwicara mu rugo, hari n’abatunzwe no kumesera abandi mu ngo kubera ko rero iki cyorezo cyanaje gitunguranye  twari twaramenyereye ko amafaranga yo kuboha ahoraho ntitwizigamira nibura’’.

Ibi binavugwa na  Nkundizanye Violette umuyobozi w’itsinda Abadacogora  rikorera  mumurenge wa Byimana mu karere  ka Ruhango uvuga  ko ububoshyi  bwari  bubatunze kuko ku muntu uzi kuboha vuba vuba ngo mu cyumweru kimwe yashoboraga kwinjiza amafaranga hagati y’ibihumbi 17 na 40 mu cyumweru kimwe . Ubu ngo kubera kwanga  kwicara  barimo kuboha ibyo bagurisha  bita injyamani ni ukuvuga ibya macye. Agira ati ‘’ubu isoko dufite niinjyamani nikodukunze kubyita hahandi uboha nk’ipulato  bakayigura 1500  kandi  ubundi mbere  aho twabigurishaga  bayiduheraga ibihumbi 9 murimacye niukwanga gusaba umunyu n’isabune  ariko ntacyo turimo gukora nuko nkatwe bo mu cyaro ubu twibereye mu buhinzi’’.

Umutoniwase  Jeannine umuyobozi  wa  Azizi  Life ikigo  gishinzwe  guteza  imbere  ubukorikori ari  na cyo gisanzwe  kibagurira ibyo  baboshye  avuga ko kuva coronavirus  yaza  isoko ryaragabanutse kuko  hajemo icyuho ku kigero  kiri hejuru  50%.

Icyakora  uko babonye  isoko barongera  na bo  bakabahamagara  bakongera gukora  gusa  ngo si nka mbere.

Ati ’’Natwe  isoko tuba  dufite  riri hanze y’u Rwanda na hano  mu Rwanda twabaga turifite  ariko ry’abakerarugendo none ubu na bo ntibakiza  neza  ntabwo rero  twabafatira  ibintu byabo kandi  natwe  nta soko rihari , gusa  iyo rihari  twaribonye tubatumaho bakongera gukora’’.

Uyu muyobozi kandi akomeza agira ati ’’twari twarababwiye  ko  batagomba gushyira amagi yabo mu gatebo kamwe kuko  iyo amenetse uhombera rimwe ni ukuvuga ngo nibizigame, bashore  no mu bindi bashakishirize,”

 Ikigo  Azizi  Life  kivuga ko  bafite abagore  520 bakorana  na bo babagurira  ibyo baboshye na bo bakongera  kubigemura hirya no hino  ku masoko  atandukanye  higanjemo America, Ubufaransa, Ubwongereza, Isiraheri n’ahandi kikaba  gikorana  n’amatsinda  y’abagore  mu turere 9 two mu Gihugu higanjemo utwo  mu Ntara y’Amajyepfo.

Ububoshyi aba bagore  bakora  twiganjemo  ibiseke, amapulato  na  supula (sous-plats).

Uwambayinema   Marie  Jeanne.

 ,

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO