Wednesday, December 1, 2021
Home Uncategorized COVID-19: Yacumbikishaga abana mu gihe cya Guma Mu rugo kuko uburaya butari...

COVID-19: Yacumbikishaga abana mu gihe cya Guma Mu rugo kuko uburaya butari bukimwinjiriza

Marie Anne Dushimimana

Nadine Musabyimana umubyeyi w’abana babiri ukora umwuga w’Uburaya mu Kagari ka Gatenga mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yatekereje kuva mu buraya mu gihe cya Guma mu rugo ubwo yacumbikishaga abana ngo babone icyo kurya.

Musabyimana akora uburaya kuva mu mwaka wa 2009, akaba afite abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka icyenda undi w’imyaka itandatu.

Musabyimana ukomoka mu Karere ka Huye, ngo yaje I Kigali aje gukora akazi ko mu rugo nyamara nyuma y’igihe yaje guhura n’umugabo amutera inda arangije aramwihakanwa.

Musabyimana ngo ntiyari gusubira iwabo i Huye kuko nubundi ahava yari ahunze ibibazo, maze atangira ubuzima bwo mu muhanda kuva ubwo.

uyu mubyeyi w’abana babiri ubu, atunzwe n’uburaya. abayeho mu buzima bubi, mu nzu nto cyane yishyura amafaranga ibihumbi 10 hano mu mujyi wa Kigali.

Ni inzu y’icyumba yagabanyijemo kabiri akoresheje igitamaro, akayibanamo n’abana be babiri, ndetse rimwe na rimwe akaba ari ho yakirira abakiliya.

ibintu byaje kuba bibi mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo yajyaga abura n’ibyo gutungisha abana maze akabohereza mu baturanyi ngo babagaburire.

Ati “Nta mukiliya wabonekaga, cyari igihe cya Guma mu Rugo. twarabwirirwaga tukaburara, nabona abana bagiye gupfa nkabohereza mu baturanyi ngo byibura babagaburire.”

cyakora ubu ngo n’ubwo ubuzima butarasubira uko bwari buri, byibura abona abakiliya bakeya bamuba amafaranga amutunga.

Gusa ngo n’ubwo yari asanzwe yifuza kuva mu buraya, Musabyimana yongeye kugira ubushake bwo kubureka mu gihe cya Guma mu rugo akaba yakwiga umwuga muzima cyangwa agashaka ikindi akora.

ati “Hari n’igihe badukubita cyangwa se bakatwambura. ikindi abana banjye bari gukura, sinifuza kuba nabangiriza ni uko ari amaburakindi.”

Musabyimana asaba Leta n’abandi bagira neza kumufasha we na bagenzi be bakabona icyo gukora bakava mu buraya.

Ati “Nk’ubu mbonye igishoro nk’icy’ibihumbi 100 najya kurangura imboga nanjye ngacuruza nk’abandi. cyangwa se nkiga imyuga, nkaba nakwiga gusuka, gusudira n’ikindi cyose cyashoboka, ariko aka kazi kabi nkakareka.”

Agira inama abandi bakobwa baza muri Kigali kuba maso bakirinda ikintu cyose cyabagusha mu buzima nk’ubwe.

Marie Anne Dushimimana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Kutagira amakuru ahagije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bituma batabisobanurira abana babo

Mutungirehe Samuel Hari ababyeyi batandukanye bavuga ko usibye kumenya ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda nta bundi bumenyi...

Abagore baracyahohoterwa bakimwa ijambo ku mutungo

Mutungirehe Samuel Muzigabanga, umubyeyi twahinduriye amazina ye kubera impamvu zo gutangaza ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bashakanye, ukomoka mu Murenge...

Bahitamo gukoresha udutambaro mu gihe cy’imihango kuko batabasha kugura cotex

Mutungirehe Samuel Bamwe mu bakobwa n’abagore bavuga ko batabasha kwigondera impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango zizwi nka Cotex...

Bamwe mu bagore birirwa mu rugo bahomba amakuru kubera kutagira smart phone

Mutungirehe Samuel                               Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu Turere bavuga ko batabasha...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO