Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyepfo Abaturage barataka izamuka ry’amakimbirane yo mu ngo nyuma y’uko umugoroba w’ababyeyi n’inteko z’abaturage zari zisanzwe zicocerwamo ibi bibazo zihagarariye kubera icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko icyorezo cy COVID-19 gitereye mu mpera z’umwaka wa 2019 ndetse kikagera mu Rwanda mu kwezi kwa kabiri 2020, hafashwe ingamba zitandukanye zijyanye no kukirinda harimo no guhagarika amakoraniro yose, arimo umugoroba w’ababyeyi n’inteko z’abaturage.
Mu karere ka Nyanza ni hamwe mu hagaragaye icyuho cy’ izi nzego zafashaga abaturage kwikemurira ibibazo.
Mukayisenga Marita utuye mu Karere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana avuga ko inama z’abaturage zabagiriraga umumaro kuko babashaga kwikemurira ibibazo byabo mu mahoro, kandi bakanagirana inama mu midugudu.
Ubu abahohotewe ngo ntibakibona ababafasha kuko hari n’abatinya kugera mu nzego z’ubuyobozi bagahitamo kwicecekera.
Ati’’ umugabo yahohoteraga umugore twese mu mudugudu tukamuhana, tukamunengera mu ruhame haba mu nteko z’abaturage ndetse no mu nama z’umudugudu ariko ubu kubera iki cyorezo twaranyazwe ntawe ukigira ikibazo ngo abone aho akijyana, kuko mu mudugudu twabaga turi abaturanyi tukabikemura mu mahoro’’.
Ntawigenera Narcisse impuguke mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu (psychologue) avuga ko inteko z’abaturage zari zarabaye imbuga abantu bagaragarizamo ibibazo byabo , bakagaragaza amarangamutima yabo n’ibyo batekereza, ufite agahinda kakamuvamo kuko yabonye aho akavugira.
Uku kutabona aho babigaragariza muri iyi minsi zitagiterana ngo hari ingaruka nyinshi ku bafite ibibazo ariko n’umuryango muri rusange, mu gihe icyorezo cyaba gitinze kurangira ngo ingaruka zaba nyinshi kurushaho.
Ati ‘’kuba izi mbuga zitagikora nta n’icyazisimbuye, byatumye abazisanzuriragamo bagaragaza ibibazo byabo ndetse n’amarangamutima n’abazifashirizwagamo kubona ikerekezo baha ibibazo byabyo barabuze uko babigira’’.
Ntawigenera akomeza agira ati ‘’kuri bamwe ziriya mbuga zari zarabaye imbuga zo gucubya uburakari, agahinda no gukemura ibibazo by’amakimbirane. Kuba zidakora bishobora gutuma amakimbirane afata indi ntera bikazagira ingaruka mbi ‘’.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme aganira n’itangazamakuru yagaragaje ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ibibazo by’akarengane n’amakimbirane yo mu ngo byiyongereye anashimanira ko basanze inteko z’abaturage zarabafashaga gucyemura ibi bibazo, kuko ubu batakibimenya ahubwo babimenya byageze mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB.
Ati’’mu isesengura tumaze iminsi dukora muri iyi minsi ryagaragaje ko kuba inteko z’abaturage zidakorwa byongereye ihoterwa, aho usanga umuntu agenda akihererana undi akamurenganya cyangwa se akamuhohotera bikazamenyekana ari uko agiye kuri RIB”.
Prof Dr Bayisenge Jeannette Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nawe yemeza ko hari icyuho cyagaragaye mu gukemura ibi bibazo by’abaturage ariko ngo icya mbere ni ubuzima.
Ngo icyorezo cya covid-19 nikirangira izi nteko zizongera ziterane kuko zirafasha. Ati ’’buriya hari inzego zo hasi ku mudugudu zadufashaga gukemura ibibazo, inteko z’abaturage umugoroba w’ababyeyi, amasibo birumvikana kuba abantu barahuraga baturanye bagahanana bati uriya yarananiranye akisubiraho, ubu bikaba bitagikorwa harimo icyuho kuko zirafasha natwe turabizi’’.
Mu kiganiro n’urwego rw’Igihugu rushinzwe itangazamakuru RBA ,Dr Bayisenge yagaragaje ko imibare y’abakorerwa ihohoterwa yagiye izamuka bakurikije ibirego byakiriwe muri RIB no kuri isange one stop n’imibare y’abana batewe inda bari mu nsi y’imyaka 18.
Minisitiri Bayisenge ati ‘’iyo ukoze ikigereranyo usanga harabayeho kuzamuka bigeze kuri 19.62% iyo turebye ku mibare twari dufite muri 20118 turebye imibarey’ibirego byabonetse’’.
Nk’uko bitangazwa na Migeprof mu mwaka wa 2018 -2019 hatanzwe ibirego 9063, muri 2019-2020 habonetse ibirego ibihumbi 10842.
Kugeza ubu ibyaha biza ku mwanya wa mbere ni icyaha cyo gusambanya abana kuko habonetse ibirego 4054 muri 2019-2020, hagakurikiraho guhohotera uwo mwashakanye habonetse ibirego 2502 , gukubita no gukomeretsa ni 862, gufata ku ngufu 803, gukoresha nabi umutungo na cyo kiri mu bituma haboneka amakimbirane mu ngo habonetse ibirego 653.
Mu mwaka ushize wa 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro hafi zirindwi.
Uwambayinema Marie Jeanne