Marie Anne Dushimimana
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 giteye, hashyizwemo ingamba zitandukanye harimo no gukorera mu rugo mu rwego rwo kugabanya guhura kw’abantu n’ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Bamwe mu bagore babwiye The Child Focus ko gukorera mu rugo byababereye ihurizo kuko babifatanya no kwita ku bana, umugabo n’imirimo yo mu rugo.
Immaculee MUKAZAYIRE w’imyaka 32, atuye Kicukiro
Umugore iyo ari mu rugo n’umugabo, aba yumva ibyo mu rugo ari we wenyine bireba atanitaye ku kuba na we afite akazi kishyurwa agomba gutunganya. ibi bituma atuzuza neza inshingano ze, ibintu byanamuhesha amanota make imbere y’umukoresha hakaba havamo no kwirukanwa.
Jeanne D’Arc MUKAMANA w’imyaka 33, atuye Muhanga
Telefoni y’akazi sinshobora kuyitaba, mba ndi kuyirwanira n’umwana. Binsaba kujya kumwihisha kugira ngo mbashe gukora ariko n’ubundi amaherezo arambona akantesha akazi. Ubwo ni na ko umukozi aba akomanga ku cyumba ndimo ambaza ibintu bidashira bijyanye n’urugo, mbese gukorera mu rugo kuri njye nta musaruro mbibonamo.
Regine Uwineza w’imyaka 30, atuye Kicukiro
Mu gukorera mu rugo harimo imbogamizi nyinshi. Abana bakubona ntibumva ko uri mu kazi bagashaka ko ubitaho, umugabo na we aba yumva nyine uhari ku buryo kumubwira ko uhuze atabyakira neza bikaba byakurura intonganya. Ikindi hari ibyo umuntu agenerwa iyo yakoreye mu biro atabona iyo ari mu rugo, nka internet igenda neza, amafaranga agenda yiyongera ku mushahara aturuka mu mamisiyo n’akazi k’inyongera n’ibindi.
Aline Ingabire w’Imyaka 40, atuye Nyarugenge
Njyewe gukorera mu rugo byaranshimishije kuko mbasha kurera abana banjye ndetse nkamenya n’ibyo mu rugo, kandi ntibimbuze gukora akazi kanjye. Gusa bisaba kwiha gahunda, nkazinduka ngakora, hanyuma amasaha yamara kwegera imbere nkajya mu byo mu rugo.