Bamwe babyeyi bafite impungenge z’imyigire y’abana bagiye gusubira ku mashuri bari bamaze igihe batiga kubera icyorezo cya covid-19.
Bamwe bataye ikinyabupfura, abandi batewe inda. Hari n’abamaze kwinjira mu bucuruzi , abandi bashatse imirimo itandukanye harimo n’abagiye gusaba akazi k’ubuyede ku nyubako zitandukanye harimo n’iz’amashuri .Abo bose bafashye imyitwarire idasanzwe ku buryo bisaba kuba maso kugira ngo bafashwe kongera kwiyumva nk’abanyeshuri.
Mukabaranga Belancille umwe mu babyeyi bo mu karere ka Huye avuga ko kubera igihe kinini abana bamaze batari mu ishuri uburere bwabo bwahindutse. Bamwe babaye nk’abigenga bigira mu mirimo itandukanye, akaba afite impungenge ko bizagorana cyane igihe bazaba bageze mu mashuri.
Yagize ati ’’Ndamufite w’umuhungu, yiguriye amatungo ye yirirwa ayashakira ubwatsi, numva avuga ko atazasubira ku ishuri ko yahisemo korora. Ubu nyine ndabyiteguye ko nzahangana na we ngo arisubiremo ariko si na we wenyine, abana barataraye hirya no hino bashaka amafaranga sinzi ko imyigire yabo izashoboka.Yewe n’ikinyabupfura na cyo kizagorana; ubu babaye nk’abantu bo hanze basanzwe, kuko amashuri na yo burya yarabafataga, agatuma nta bindi bibarangaza’’.
Uyu mubyeyi kandi akomeza agira ati ’’erega ntitunirengagize n’abakobwa batewe inda ubu se baziga bate? Abana birirwa bakungikanye bazerera uretse n’abigiriye mu mirimo n’abasigaranye n’ababyeyi bababona bwije batashye”.
Inezayimana Shela w’imyaka 18 yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye ni umwe mu banyeshuri batatu, bagiye gushaka akazi k’ubuyede ku nyubako imwe y’amashuri iri mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye.
Avuga ko ubusanzwe yajyaga afatanya na nyina mu kazi k’ubucuruzi asanzwe akora. Nyuma yo kubona ko abandi bana bagiye gukorera amafaranga na we yahise ajya gusaba akazi, ubu ahembwa amafaranga 1500 ku munsi.
Icyakora ngo amashuri nafungura azasubira kwiga cyane ko yari arimo kuyarangiza gusa avuga ko hari bagenzi be ajya yumva ko batazarisubiramo .
Ati “Hari abamaze kuryoherwa n’amafaranga tujya tuganira bamwe bagiye i Kigali bavuga ko rwose batazarigarukamo nk’abari bakiri hasi mu wa kane, mu wa 3 twavugana bakakubwira ati ubwo nabonye aho nkorera amafaranga kandi nkaba nanayabona ntabyo gusubirayo’’.
Inzego z’ubuyobozi zifite icyo zibivugaho
Mu karere ka Muhanga na ho hari abana bagiye gusaba imirimo hirya no hino. Kayitare Jacqueline umuyobozi w’aka Karere avuga ko abayobozi n’ababyeyi bafite inshingano y’uko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga bagomba kujya mu ishuri, bityo ngo ntibazemerera ababyeyi bazatuma abana batajya kwiga kuko bose barazwi.
Ati ’’Ntidushobora kuzemera ko abana batajya kwiga ngo bagiye gushaka amafaranga. Ni inshingano yacu ubuyobozi n’ababyeyi ko abana biga, twatangiye gutegura ababyeyi ahubwo ngo bategure abana haba mu mutwe no ku bikoresho ko bagiye gusubira kwiga, ubu se batagiyeyo aya mashuri turimo kubaka yaba azamara iki kandi turimo kuyubaka ngo abana babone aho bigira?’’.
Kayitesi Alice, Guverineri w’intara y’Amajyepfo avuga ko abana bagiye mu mirimo itemewe ababakoresha bazabihanirwa ariko nk’abahawe ibiraka ku mashuri yubakwa bitavunanye, ubu nk’intara bafashe ingamba n’ubukangurambaga bwibutsa abana ko igihe cyo kwiga cyageze.
Ati “Tugiye kwifashisha ubukangurambaga haba mu nsengero zafunguwe,ku masoko ,mu masibo n’imidugudu hifashishijwe indangururamajwi (megaphones) zigenda zizenguruka zibutsa abana ko igihe cyo kwiga cyageze ,dukurikije imbaraga tuzakoresha turumva tutazagiramo icyuho’’.
Ikibazo mu mboni y’impuguke
Ntawigenera Narcisse impuguke mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu, avuga ko uruhare runini rw’imyitwarire y’abana n’ikinyabupfura ku mashuri rufitwe n’abarimu. Kuri we ngo aba barezi ni bo bakwiye gufashwa bagasobanukirwa uburyo bakwiye kwakiramo abana bakabagarura mu mwanya w’amasomo.
Agira ati “Muri iki gihe abana bari bamaze bicaye mu ngo hari uwagiye gushaka akazi aho bubaka akahahurira na mwarimu na we agasaba, basangira ubuzima bwa buri munsi ya ntera yari iri hagati ye na mwarimu yaragabanutse. Ahubwo abarimu hari abashobora kwinjira mu kazi bafite ipfunwe bati uyu mwana wambonye meze gutya nzamwigisha nte ?”
Ngo aba rero ni bo bakwiye gufashwa bakamenya uburyo bazakira imyitwarire y’abana bavuye mu rugo kandi bari bamaze igihe batiga
Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 25 nzeri ,2020 yemeje ko amashuri azatangira mu kwezi kwa 10 hakabanza amashuri makuru na za kaminuza, ayisumbuye n’abanza bikazagenda bifungura buhoro buhoro.
Nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya Minisiteri y’uburezi tariki ya 2 Ugushyingo hazatangira abanyeshuri bo mu mwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza, n’umwaka wa 3 n’uwa 5 w’amashuri y’imyuga, n’umwaka wa mbere kugeza mu wa 3 w’inderabarezi rusange.
Minisiteri y’Uburezi iherutse gusaba ibigo by’amahuri byari byateganyije gupima abana b’abakobwa ngo barebe ko batwite kubireka.
Uwambayinema Marie Jeanne