Sunday, May 29, 2022
Home AMAKURU Barifuza ko banki zaborohereza kwishyura inguzanyo muri iki gihe cya COVID-19

Barifuza ko banki zaborohereza kwishyura inguzanyo muri iki gihe cya COVID-19

Bamwe mu bagore bikorera bari bafite inguzanyo y’amabanki bifuza ko bashyirirwaho uburyo bwo kwishyura butagoranye kubera ingaruka bagizweho n’icyorezo cya COVID-19.

Mu gihe cy’amezi abiri abikorera badakora kubera gahunda ya Guma Mu Rugo, bavuga ko batakiri kubasha kwishyura inguzanyo za banki bafashe bityo ngo hashakishwa uburyo bworoshye bwo kwishyura.

Madeleine Mukamazimpaka Ucunga umutungo wa Koperative ADARWA ifite inyubako y’ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Gisozi avuga ko basanzwe bishyura banki amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 36 buri kwezi.

Iyi koperative ifitiye banki umwenda wa miliyari ebyiri.

Ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane uyu mwaka, ntibashoboye kwinjiza amafaranga na make kubera ko abakodeshaga muri iyi nyubako batari bagikora bityo ntibishyura ubukode.

Ati “Nyuma yaho twandikiye banki tuyisaba kutwongerera igihe cyo kwishyura bemera ko ukwa kane tutazakwishyura ariko amafaranga yako bayashyize ku yandi mezi. Ubu tuzajya twishyura Miliyoni 36 n’ibihumbi 900. Urumva rero ko na byo biruhije.”

Kuri we ngo hakwigwa uburyo amabanki n’abikorera bakomeza gukorana mu kwishyura inguzanyo ariko bunogeye impande zombie.

Alice Uwimana ucururiza inkweto mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyateye amaze gufata inguzanyo yo kwagura ubucuruzi bwe, anagomba guhita atangira kuyishyura.

Uwimana avuga ko Gahunda ya Guma Mu Rugo yasanze ari guteganya gutumiza ibicuruzwa mu mahanga ngo yagure ubucuruzi bwe.

Ati “ubu igishoro nagikozeho, ni ugutangira bundi bushya kandi nkishyura na banki. Batugiriye neza bareka tukazatangira kwishyura tumaze kwisuganya.”

Mu ntangiriro za Kamena, Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yari yatangaje ko hagiye kubaho ibiganiro hagati y’ibyo bigo by’imari n’abafashe inguzanyo, mu rwego rwo gusuzumira hamwe uburyo hafatwa ingamba zo korohereza abantu kwishyura bidahungabanyije ubukungu.

Icyo gihe Monique Nsanzabaganwa Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda yagarutse ku myitwarire imwe n’imwe isanzwe iranga uwaka inguzanyo, aho bamwe bamara gufata amafaranga ya banki bagaterera agati mu ryinyo, birengagiza amasezerano ndetse bagatangira no gukwepa banki igihe ibahamagaye ngo baganire.

Niho yahereye avuga ko, mu korohereza abantu kwishyura inguzanyo bahawe hazagenderwa ku myirwarire n’imikorere myiza isanzwe iranga uwafashe inguzanyo muri banki.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO