Mutungirehe Samuel
Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu Turere bavuga ko batabasha kugera ku makuru amwe n’amwe kuko badafite telephone zibasha kwakira murandasi zizwi nka smart phone.
Aba bagore bavuga ko amakuru muri rusange bayakura ku maradiyo ariko ko aba adahagije kuko kuri ubu hari amakuru menshi asigaye atangirwa kuri murandasi kandi bakaba badafite smart phone.
Mukarurangwa Donathile wo mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yabwiye The Child Focus amakuru asanzwe ayamenya ayakuye kuri radio yaba ay’imyidagaduro cyangwa ay’igihugu ku isaha y’amakuru.
Avuga agira telefone ya gatushe, itabasha kwakira interineti hari amakuru yumvana abandi akumva ahomba ibintu byinshi kandi na byo byari kugira icyo bimumarira.
Ati “Nta interineti ngira, ngira telefone ya gatushe. Iriya telefone se yakumarira iki uretse kwitaba no guhamagara byonyine, nta kindi.”
Kuri we ngo hari byinshi ahomba kubera kutagera kuri iryo koranabuhanga, ati “Ndagihomba, mu gitondo urabyuka ugacana interineti ukareba amakuru yaramutse, ukareba byose, ukumva byose, ukamenya byinshi. Mba numva mfite amatsiko menshi yo kumenya ibintu byabaye ku mbuga nkoranyambaga ariko nyine kubera iyo telefone mfite ntabwo nyamenya.”
Nyiramana Diane avuga ko telefone za Smart Phones ari nziza cyane kuko nubwo nta televiziyo bafite mu nzu ariko umugabo we afite telefone ya Smart Phone ajya yumviraho amakuru y’ibyabereye mu gihugu binyura ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Njye ibyo ntumviye kuri radio mbyumvire kuri televiziyo muri telephone, nk’iyo mfitemo megabites. Ntibihenda ngura iza 2000 ziba zihagije. Icyo nabonye cyo amakuru menshi buri kanya aca kuri za telefone, kuko ugera nka ya saha yo kumva amakuru nko ku mugoroba wamenye ibintu byinshi kubera smart phone.”
Yongeraho ati “Ni iy’umugabo nkoresha ariko nyine iyo ngiye kuyikoresha ndamubwira nti ntabwo ari abagabo mwenyine mugomba kumenya amakuru yo kuri interineti natwe aratureba, uzi kubona abandi bakubwira amakuru atandukanye bakubwira ngo uze kureba kuri yutube ukumva ubuze icyo usubiza kuko nta bene izo telefone ufite, ni uguhomba.”
Uwamahoro Josephine utuye mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, avuga ko nta telefone igezweho kimwe na televiziyo afite bigatuma amakuru menshi amucika.
Ati “Amakuru asanzwe ni ukuyumva kuri radiyo iyo byabaye ngombwa, nk’iyo bavuze bati wenda corona twafunze tubyumva gusa kuri radio kandi buri mwanya ntibyanyorohera ngo mbe ndi kumva radio. Iyo ntumvise rero iyo radio mbyumva ngenda gutyo mu nzira ndi mu bandi.”
Nyiraminani Marie Angeli we atuye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, agira ati “Haramutse hari nk’ikigo cyangwa banki iri bucishe amakuru y’uburyo igiye kujya ifasha wenda nk’abantu cyane cyane nk’abagore nkatwe tutagira akazi twirirwa mu rugo tukabona amafaranga y’inguzanyo umuntu yakurikirana nawe akayabona, ariko igihe nta rya koranabuhanga ufite ntuzamenya abandi uko bari gutera imbere kandi nawe byari bikugeneye”.
Ngo abafite izo smart phone zigezweho babasha kureba amakuru igihe cyose babishakiye ngo mu gihe radiyo cyangwa televiziyo amakuru acaho isaha ihamye, yacikwa akaba rayahombye.
Muri kanama umwaka ushize wa 2020 ikigi gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi RISA, cyatangaje ko abantu 30% by’abari biyemeje gutanga uruhare rwabo muri gahunda ya connect Rwanda bazitanze, ni ukuvuga telefone zigera ku bihumbi 15 zatanzwe zihabwa abaturage.
Muri Werurwe na Mata 2021 ni bwo hongeye gutangwa telefone zigezweho ku bagore bayoboye amakoperative yo mu buhinzi, barenga 4000 hagamijwe kubafasha kuzajya batanga amakuru ku gihe ajyanye n’ubuhinzi.
Connect Rwanda, ni gahunda yashyigikiwe na Nyakubahwa perezida Kagame Paul ubwo yatangizwaga mu mpera z’umwaka wa 2019, yatanze telefone za Smart Phones 1 500 zikorwa n’uruganda rwa Maraphone rukorera mu Rwanda.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), rivuga ko mu bantu miliyari 3 na miliyoni 600 batari mu Isi y’ikoranabuhanga, abenshi muri bo ari abagore. Mu bijyanye no gutunga telefoni ngendanwa zigezweho (smartphones), abagabo barusha abagore ho 20%.
Mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, abagore miliyoni 74 ntibatunze telefoni ngendanwa.
Ku rwego mpuzamahanga, mu bihugu bikennye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bagore riri kuri 32.9 % ugereranyije n’abagabo.
Raporo Global Gender Gap Report 2021 yakozwe na World Economic Forum, igaragaza ko kuziba icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bizasaba nibura imyaka 135 mu gihe nta gikozwe mu maguru mashya.