Wednesday, December 1, 2021
Home Uncategorized Bahitamo gukoresha udutambaro mu gihe cy’imihango kuko batabasha kugura cotex

Bahitamo gukoresha udutambaro mu gihe cy’imihango kuko batabasha kugura cotex

Mutungirehe Samuel

Bamwe mu bakobwa n’abagore bavuga ko batabasha kwigondera impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango zizwi nka Cotex kubera igiciro cyazo gihanitse bigatuma bifashisha ibikoresho bishobora kubagiraho ingaruka nk’udutambaro.

Isuku y’umukobwa cyangwa umugore mu gihe cy’imihango ni umwanya ukomeye mu kugira imibereho myiza n’ubuzima bwiza bitanga ituze mu gutekereza no kugera aho abandi bari.

Bamwe mu bakobwa n’abagore bo mu turere tumwe na tumwe turimo byumwihariko abo mu kagari ka Rwenyemera babwiye umunyamakuru ko kuri ubu rimwe na rimwe babura ubushobozi bwo kugura impapuro z’isuku zagenewe abari n’abategarugori mu gihe cy’imihango bakifashisha ibindi bikoresho by’udutambaro ariko nabwo bitaba byoroshye kugenzura isuku yatwo kugira ngo tudateza izindi ndwara zifata mu myanya ndangagitsina y’umugore.

Mukashyaka Judith ni umubyeyi utuye mu kagari ka Kizirakome mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka  Nyagatare, avuga ko ibiciro bya cotex bihanitse cyane bityo ababasha kuyigura bakaba ari mbarwa.

Ati “Inaha basigaye baduhenda cyane, urebye nka Everytime yaguraga 600 ubu igura amafaranga 800, hari n’izigura 1000. Supa ni yo yageze ku 1000 kandi yaguraga 800, izindi zadutse njye ntabwo njya nzikoresha, nkoresha izo ebyiri.”

Akomeza avuga ko kuva aho zimaze kuzamuka mu biciro hari igihe abura amafaranga yo kuzigura akifashisha ubundi buryo bw’udutambaro.

Ati “Mu gihe cyo hambere nakuze nzi ko bakuru bacu Bambara udutambaro, ubu nta mwana w’umukobwa watukwambarira ariko hari uba afite ikiciro gitoya cy’imibereho ari hasi y’abandi kubona amafaranga bigoye. Bisaba isuku ihagije cyane iyo atabasha kubona amafaranga yo kugura izo padi z’abakobwa.”

Yongeraho ati “Uwo nkubwiye uri inyuma y’abandi burya n’iyo yabura 800 cyangwa icyo 1000 hari n’udashobora kumenya gukoresha twa dutambaro kuko no gukoresha udutambaro bisaba isuku kimwe no kwambara padi bisaba isuku. Ukoresha utwo dutambari ukatwanika ku zuba, cyane nkanjye usobanukiwe kuko biterwa n’ahantu ubundi umuntu yavukiye.”

Nisingizwe Marie Jeanne wo mu Mudugudu wa Kigirakome we yagize ati “Nkanjye ubwanjye ndi umu-mama kandi buri kwezi ngomba kujya mu mihango kandi nkeneye n’amata y’abana, urumva ko ibinsaba amafaranga biba ari byinshi kandi ntaho ava, ngomba gufata udutambaro twanjye twiza nagennye, atari utubonetse twose, ukatwinika muri OMO ndetse iyo bibaye na ngombwa uteka amazi ukadusukamo, ntabwo aba ari kamwe tuba ari nka 5 cyangwa 6 kuko uramutse ukuramo kamwe nanone ukamesa ukagasubiza ku zuba ribuze wabigenza ute?”

Avuga ko uramutse utagiriye isuku utwo dutambaro mu kutumesa no kuducisha ku zuba byagukururira indwara.

Ati “Impamvu mpitamo kutujyana kutwanika ku zuba, burya n’ubwo aba ari ibintu biba byadusohotsemo iyo bigeze hanze bihinduka umwanda, kandi wa mwanda ntabwo wawufata ngo uwumese uko ubonye nurangiza ngo uwisubizemo, ni za ndwara tuba twishyiramo.”

Uzamukunda Diane wo mu Karere ka Kamonyi wiga mu mashuri abanza mu kigo giherereye mu Murenge wa Runda yabwiye The Child Focus ko ahura n’ikibazo cy’ibyo bikoresho iyo ageze mu rugo kuko ku ishuri biba bihari ariko mu rugo ababyeyi nta bushobozi baba bafite.

Yagize ati “Ku ishuri twigaho hari icyumba cy’umukobwa n’ibikoresho by’isuku biba birimo, iyo warwaye uragenda bakaguha agafunguzo ukajyamo warangiza ugasubira mu ishuri. Ntabwo ibikoresho bijya bibura. Ikibazo kiza iyo ngeze mu rugo kuko nta mafaranga mama aba afite buri gihe, usanga rimwe niba yabonye izo padi zikageraho zigashira ambwira ati nanjye sindazibona twihangane ugasanga turakoresha ubundi buryo, ni uburyo bw’agatambaro. Kugakorera isuku ni ukukamesa ukakanika ku zuba warangiza ukagakoresha, nka kibazo gatera ariko ntuba wisanzuye nk’iyo wambaye pad zisanzwe.”

Uwera Marie Chantal, umubyeyi w’i Kigali mu Murenge wa Kicukiro akagari ka Nyanza, avuga ko asanzwe agura izo mu bwoko bwa Supa azigura ku FRW 1000 mu iduka.

Ati “Supa si 1000 se, duhora tubyumva ko ibiciro byamanutse ariko ntibabiduhereho, hari aho baguhenda ariko wasanga na hano ndi ari ko zigurishwa, simbizi.”

Bamwe mu bacuruzi ko mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuba ibiciro byazo byarazamutse ari byo nubwo hari amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda abuza kuzamura ibiciro ariko nabo atari bo biturukaho.

Umucuruzi ukorera mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Supa ni 1000 tuyihera umukiliya, Always ni 800 na Everytime na yo ni 800, Best Ladies yo ni 1000 Frw. Kuzirangura ziba zihagaze ibihumbi 9.”

Yongeraho ati “Ibiciro biba biri hejuru cyane y’ibyo minisiteri ivuga, sinzi ikibazo gihari ariko ibiciro bya minisiteri dusanga ntaho bihuriye n’ibiri ku isoko, bijya hejuru yayo bavuze kandi ugasanga bari kubyamamaza ngo ibiki n’ibiki ariko wajya kubirangura ugasanga ni bya biciro bisanzwe hejuru ntaho bihuriye.”

Uyu mucuruzi avuga ko nta bwoba baba bafite ko bahanwa baramutse basuzumwe bagasanga bahenda abaguzi.

Ati “Icyo gihe nyine witwaza fagitire, iyo uyijyanye bakabona fagitire waranguriyeho byanze bikunze ni byo biciro duhabwa n’ababitugurishije, iyo ufite fagitire urababwira uti njye simburana nimuburane na fagitire.”

Tariki ya 10 Ukwakira 2019 Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho byifashishwa mu isuku ku bagore n’abakobwa, umwanzuro wafashwe hagamijwe korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho.

Muri uyu mwaka wa 2021 Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasohoye itangazo rimenyekanisha ibiciro ntakurengwa byo kurangura no gucuruza ku bacuruza ibyo bikoresho bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye, yagaragaje ko ibikoresho by’isuku bya “SUPA” ari amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 31,000-34,000 ku baranguza, ku badandaza akaba ari hagati y’amafaranga 750-800.

Ku bikoresho bya “Always”, igiciro cyo kurangura ni frw 10,000-11,000, icyo kudandaza ni frw 800-900.

Ibya “Every Time”, kurangura ni frw 17,000-19,000, kudandaza ni frw700-750, na ho ku bikoresho bya “Best Ladies” ni frw 9,000-11,000 kuranguza, na ho kudandaza ni frw 700-800.

Nubwo amabwiriza yatanzwe ariko ntihabura abacuruzi mu byiciro bitandukanye bagaragaweho no gukomeza kutubahiriza ibiciro byashyizweho na Minisiyeri y’Ubucuruzi n’Inganda. Urugero ruheruka ni urw’abacuruzi 22 baherutse guhanishwa gucibwa amande arenga miliyoni 13 kubera guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku by’abakobwa n’abagore.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Kutagira amakuru ahagije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bituma batabisobanurira abana babo

Mutungirehe Samuel Hari ababyeyi batandukanye bavuga ko usibye kumenya ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda nta bundi bumenyi...

Abagore baracyahohoterwa bakimwa ijambo ku mutungo

Mutungirehe Samuel Muzigabanga, umubyeyi twahinduriye amazina ye kubera impamvu zo gutangaza ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bashakanye, ukomoka mu Murenge...

Bahitamo gukoresha udutambaro mu gihe cy’imihango kuko batabasha kugura cotex

Mutungirehe Samuel Bamwe mu bakobwa n’abagore bavuga ko batabasha kwigondera impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango zizwi nka Cotex...

Bamwe mu bagore birirwa mu rugo bahomba amakuru kubera kutagira smart phone

Mutungirehe Samuel                               Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu Turere bavuga ko batabasha...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO