Friday, January 21, 2022
Home Uncategorized Abangavu bashima uburyo icyumba cy’umukobwa kibarinda gusiba ishuri

Abangavu bashima uburyo icyumba cy’umukobwa kibarinda gusiba ishuri

Bamwe mu bakobwa bakiri bato, abangavu, biga mu bigo bitandukanye bavuga ko icyumba cy’umukobwa ku ishuri kibafatiye runini mu gutuma bakurikira amasomo nka basaza babo bitabaye ngombwa ko basubira mu rugo igihe bari mu gihe cy’imihango.

Icyumba cy’umukobwa cyashyizweho ku mashuri yose mu gihugu kugira ngo gifashe abakobwa biga kubona aho bakorera isuku mu gihe cy’imihango bidasabye ko basubira iwabo mu ngo cyangwa ngo bisange nta bikoresho bifashisha bavanye mu ngo mu gihe batunguwe.

Uwitonze Assia avuga ko yiga mu mwaka wa kane mu ibaruramari ku kigo cya New Life Academy, yemeza ko ku ishuri ryabo naho haba icyumba cy’umukobwa kirimo ibyangombwa byuzuye umukobwa akenera mu gihe agiye kwisukura mu gihe cy’imihango.

Ati “Ibikoresho ntabwo ari twe tubigura, tubisangayo. Haba harimo pads twifashisha, amasabune, imyenda y’imbere, ijipo zimeshe, ndetse n’uburiri n’amazi n’aho kogera. Urufunguzo rw’icyumba ruba rufitwe na Animatrice ariko n’umunyeshuri uhagarariye abakobwa aba arufite akaba yaruguha ukajya kwifasha. Icyo cyumba cy’umukobwa kiradufasha cyane pe, kuko iyo uzi ko warwaye kandi utari busibe ishuri kuko utarembye uraza mu gitondo umeze neza ukiga, wagera nka saa tatu mugiye gukina ukajya guhindura ukongera ugasubira mu ishuri umeze neza na mugenzi wawe atamenya ko hair icyabaye.

Ntabwo birantungura mu ishuri, njye wenda ni uko mba nzi ngo njya mbijyamo izi tariki, iyo nzi ko uo munsi nshobora kurwara mva mu rugo niteguye bigatuma n’igihe mbigiyemo ntasiba isomo rigeze mo hagati.”

Mukeshimana Rosine nawe yiga ku kigo cy’amashuri abanza cya George Fox Kagarama, yatubwiye ko nubwo abenshi mu banyeshuri bahiga ari abarihirirwa n’imishinga ariko ibikoresho mu cyumba cy’umukobwa biba Bihari kandi bibafasha cyane.

Ati “Kirahari n’ibikoresho biba birimo byose, nta kibazo tujay tugira ku bikoresho, yaba amazi, pads n’ibindi, n’izo dutahana twe baraziduha.”

Akomez agira ati “Ntiidushobora guhuriraamo turi benshi, wenda ni babiri akenshi ni umwe kuko twese tutarwarira rimwe. Biradufasha cyane, iyo wagize ikiabzo ujyamo ukisukura ukagaruka ukiga nta kindi kibazo ufite.”

Manishimwe wo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahanga yatubwiye ko ikiza cy’icyo cyumba cy’umukobwa ari uko niyo waba wumva utamerewe neza byemewe ko waruhuka ho gato ukaza gusubira mu masomo wumva worohewe.

Ati “Nk’umukobwa wenda ujya mu mihango akaribwa cyane, igihe bimubayeho aragenda akabanza akisukura agahindura pad, hanyuma akaba aryameho gato ku gitanda kirimo gishashye neza yakumva yorohewe agasubira mu ishuri.

Kiramutse kidahari ubwo wajya ufatwa ugahita utaha ugasiba amasomo yose y’uwo munsi, ibaze rero hari nk’ikizamini wazashiduka wasibiye kubera gusiba ishuri.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge, Nsanzimana Jean Bosco, ruherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango avuga ko nta kibazo cy’ibikoresho kijya kiboneka mu cyumba cy’umukobwa cyane ko ibikoresho bibonekera igihe.

Samuel MUTUNGIREHE

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Meet Aline, a woman who endured marital rape for 7 years

Aline (not her really name) 28, had a fiancé whom she was planning to get married to but it never happened because...

Nisingizwe ahamya ko ababyeyi be ari bo batumye aterwa inda akiri ku ntebe y’ishuri

Nisingizwe ahamya ko ababyeyi be ari bo batumye aterwa inda akiri ku ntebe y’ishuri Nisingizwe Marie Jeanne ni umukobwa...

Abangavu bashima uburyo icyumba cy’umukobwa kibarinda gusiba ishuri

Bamwe mu bakobwa bakiri bato, abangavu, biga mu bigo bitandukanye bavuga ko icyumba cy’umukobwa ku ishuri kibafatiye runini mu gutuma bakurikira amasomo...

Ubuhamya bw’umwana w’umukobwa wabyaye afite imyaka 14 birangira abuze ubutabera

Mukobwa Jolie, twahinduriye amazina kuko ataruzuza imyaka y’ubukure, yatanze ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo akimara kumenya ko yatewe inda akiri ku ntebe y’ishuri, asaba...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO