Marie Anne Dushimimana
Bamwe mu bana b’abakobwa baratungwa agatoki n’inzego zitandukanye ku kuba bahishira ababateye inda maze bikabera imbogamizi ubutabera.
Kuri uyu wa 12 ukwakira ni bwo u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa, hibandwa cyane ku mbogamizi zigihari ngo ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abangavu rigabanuke.
Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, ndetse benshi bayitabira bakoresheje ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Uyu munsi kandi wahujwe n’igikorwa cyo gutangira ubukangurambaga buzamara ukwezi bwo kurwanya Gusambanya abana b’abakobwa, hanagaragazwa imbogamizi zigihari kugira ngo iyi ntego igerweho.
Imwe mu mbogamizi yagaragajwe kandi ikomeye ni uko abana b’abakobwa basambanyijwe ubwabo banga gutanga amakuru, ndetse bakanahishira ababasambanyije.
Nk’uko Umuyobozi Wungirije wa RIB yabigaragaje, ngo biterwa ahanini n’uko abagabo basambanya aba bana baba bababwiye ko babakunda ndetse ko bazabafasha kurera abana.
Ibi biniyongeraho ko n’imiryango yabo igifite imyumvire mikeya ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, ku buryo gutanga amakuru ku bana bahohoterwa babifata nk’ibitera ipfunwe muri sosiyete.
Ati “Usanga abana baza kuri kasho gushinjura abacyekwaho icyaha kuko akenshi baba barabasezeranyije ko bazabagira abagore. Ni kenshi dufata umwana wasambanyijwe tukamujyana tukamumarana umwanya uhagije tumubaza izina ry’uwamuhohoteye ariko agatsemba pe. Byakwanga tugafata uwo dukeka, twazakora ikizamini cyerekana amasano (ADN) tugasanga si we.”
Akoyiremeye Alodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’Igihugu asaba ababyeyi kugira abana inshuti kuko ari bwo bazabisangaho bityo bakaba banababwira abashaka kubashuka bityo bakabagira inama.
Ati “Dufite ikibazo cy’uko umuryango mugari utagifata umwana wese nk’uwabo. Babona abagabo babasambanya bakihitira ntibabateshe cyangwa ngo babibwire iwabo. Mu rugo na ho ababyeyi ntibaboneka kubera akazi n’ibindi. Babyeyi, nimugerageze mube inshuti zacu bityo tubisangeho tubabwire byose tutababeshye.”
Bayisenge Jeannette Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye buri Munyarwanda wese kumva ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa ku gitsina ko ari ikibazo kimureba, bityo ko bagomba gutanga umusanzu wabo mu kurirwanya.
Ati “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina rikorerwa abana, bisaba ko dukorana twese, tugahuza imbaraga. Yaba abashyiraho politiki n’amategeko, abafatanyabikorwa abanyamadini n’amatorero.”
Madame Jeannette Kagame avuga hakozwe byinshi ariko icyaha cyo guhohotera abana cyanze gucika burundu.
Ati “Ibi bitera gutekereza ko umuntu ari mugari koko. Iyo urebye usanga duhora dutungurwa n’ibyo umuntu akora, rimwe na rimwe ubwenge n’imibanire y’abantu igatuma tutabyiyumvisha. Kumva ko umubyeyi, umurezi cyangwa umuvandimwe yakoze icyaha cyo guhohotera umwana, wibaza aho tugomba kugarira.”
Yongeraho ko iki cyaha gihishirwa cyane bitewe n’isano uwagikoze afitanye n’umwana wahohotewe.
Ati “Bana bacu namwe mugire amakenga, mwirinde ababashuka bashobora gutuma muhura n’ingaruka muzahangana na zo ubuzima bwanyu bwose. Uhuye n’ikibazo yihutire gushaka ubufasha, yaba ku mubyeyi, umuturanyi, inzego z’ubuzima cyangwa se iz’ubuyobozi z’aho atuye.”
Nk’uko imibare ya RIB ibigaragaza, abana basambanyijwe cyane ni abafite hagati y’imyaka 15 na 17, hakurikiraho abafite munsi y’imyaka icumi. Abana b’abakobwa kandi ni bo basambanyijwe cyane ku rugero rwa 98% ugereranyije n’abana b’abahungu ku rugero rwa 2%.
Imibare itangwa na MINISANTE iheruka igaragaza ko abana bagera ku 15,696 bari munsi y’imyaka 18 babyaye kuva muri Mutarama kugera Kanama, 2019.