Wednesday, December 1, 2021
Home Uncategorized Abagore baracyahohoterwa bakimwa ijambo ku mutungo

Abagore baracyahohoterwa bakimwa ijambo ku mutungo

Mutungirehe Samuel

Muzigabanga, umubyeyi twahinduriye amazina ye kubera impamvu zo gutangaza ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bashakanye, ukomoka mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, avuga ko abona nta burenganzira afite ku mutungo w’urugo.

Muzigabanga agira uruhare mu guhingira urugo ariko akisaga umugabo yagurishije umusaruro wose bakisanga mu nzara n’icyo batekerezaga kugeraho ntikigerweho.

Mu kiganiro kihariye, Muzigabanga yabwiye The Child Focus ko mu myaka amaze yubatse yasanze iyo umugabo n’umugore badahurije hamwe mu gushaka no gukoresha umutungo w’urugo bidindiza gahunda z’iterambere urugo bitaretse n’imitekerereze.

Avuga ko muri iki gihe asigaye abona heze amakimbirane yo mu ngo hagati y’abashakanye, cyane aho umugabo ashaka gufata umutungo w’urugo wose akawugira uwe bwite, ku buryo umugore adashobora kumenya icyo umutungo w’urugo ugenewe.

Ngo akenshi umugabo ufite iyo ngeso usanga aharira wa mugore inshingano zose zo gusubira inyuma agatunga rwa rugo.

Yagize ati “Mu kuri, njyewe, wenda mvuze ubuhamya bwanjye, njye mbayeho mu buzima bugoye ariko nkihangana. Njye mbayeho mu buzima bwo kwishakira ubuzima bwanjye n’abana kandi mfite umugabo.”

Yongeraho ati “Urugero ndarufite, rimwe nejeje imyaka noneho nagiye mu nama, nkimara kuva mu rugo nsubiyeyo nsanga yagurishije byose, byari ibigori, abitwara byose ntiyasiga n’ingemeri y’igikoma, byari nk’ibiri 50. Abaturage nje barambwira bati burya umaze kugenda bahise babitwara. Ubwo narihanganye ndaceceka.”

Muzigabanga akomea avuga ko bitarangiriye aho ngo wenda akeke ko umugabo we atari yatekereje ku ngaruka zabyo, ahubwo byakomeje.

Ati “Ikindi gihembwe kiraza tweza ibishyimbo nabwo ndagenda, ngarutse nsanga yabitwaye byose. Cyakoze nagerageje kubibwira abantu, ngerageza kumuteza abantu ariko ntibyagira icyo bitanga kuko ntibari bubingarurire, abantu barabimenya baramugaya ariko ubuzima bukomeza kuba bwa bundi.”

Uyu mubyeyi yavuga umugabo yahindutse cyane kuko atagishaka gukora, bimeze nk’aho ari abamushuka.

Ati “Mbona mu buzima bwe ari uko yimereye, ntaba ashaka ibintu bimuvuna, ntaba ashaka ibimurushya mu bwonko, kandi agashaka kubaho neza. Akaba yashaka kwambara agakositimu nkako, agakweto nkako kandi atavunitse, akaba yashaka kwimara inyota kandi atavunitse, akaba yashaka agatelefoni keza kandi atavunitse, mbese ibintu byose akaba yabishaka kandi atabivunikiye.”

Akomeza agira ati “Ubwo rero iyo bimeze bityo ni ukuvuga ngo wowe mugore ni wowe ugira gute, uvunika, wemera ukahavunikira kugira ngo ibintu byose bigende neza. Ingaruka zibaho ni uko urakora ariko uba wumva ubwenge bunaniwe, uba wumva ubwenge burushye, ariko nanone kuko Imana yakubyukije ugakora, kuko udakoze nanone ba bana ntabwo mwabasha kubarera.”

Muzigabanga wabyaranye n’umugabo we abana batatu kugeza ubu, avuga ko mbere agishakana n’umugabo we bataragira urubyaro ari we wagiye ashyira imbaraga mu gushaka umutungo w’urugo akumva ibyo nta kibazo, agashyiramo imbaraga ariko bamaze kugira abana ibintu byaje guhinduka.

Ati “Hari igihe uba ureba kwishyira hanze nta kintu biri bukumarire ugaceceka, ugahitamo kuvuga uti ninishyira hanze ntibigaruka ahubwo baranseka, ugahitamo guceceka ugaheza mu mutima. Birangira umera nk’umuntu ukorera ubusa bikarangira utishimye, bikarangira mu buzima bwawe wumva utishimye kibera yuko urimo gukorera ubusa.”

Uyu mubyeyi avuga ko iyo agerageje kubaza umugabo impamvu akora ibyo byose adatinya kumusubiza ngo na we nagurishe ibindi bisigaye ariko agakomeza kwihangana muri iryo hohoterwa rishingiye ku mutungo kandi rimugiraho ingaruka ku iterambere ry’urugo.

Ati “Igihe kimwe narakoze, ndakora, mugurira igare, maze kumugurira igare naravugaga ngo iryo gare rizajya ridufasha mu buzima bworoshye, nafata igare akarikoresha tuzajya tubona isukari, tuzajya tubona isabune bitagoye, nanjye nubwo nkora ariko bizajya biba ari inyunganizi. Ibyo sinigeze mbibona, hashize iminsi mike aba ararigurishije ntabizi. Ubwo aragenda agaruka atarifite. Mu by’ukuri usanga iyo umugabo akoresha nabi umutungo w’urugo bica intege kugera ku iterambere. Urakora ugakora wumva nta ntego, intego wayigira bigapfa ubusa.”

Mukamunana Seraphine we atuye mu Mujyi wa Kigali, mu murenge wa Gatenga wo mu karere ka Kicukiro, avuga ko nubwo we nta hohoterwa rishingiye ku mutungo umugabo we yigeze arangwaho ariko mu myaka amaze ashatse yasanze aho bipfira ari henshi, cyane cyane ku rwego rw’imyumvire umugabo ariho mu bijyanye n’amashuri hamwe n’uburyo mwasezeranye mu ivangamutungo. 

Ati “Buriya umugabo wize imitekerereze ye itandukanye n’utarageze mu ishuri. Ikindi kandi kuba narasezeranye uyu munsi mba numva nisanzuye 100%, n’ifaranga iyo ndibonye numva ngomba kurizana.”

Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel, tayubwiye ko hari uburyo bwiza bajya bagira inama umwe mu bashakanye wahuye na bene icyo kibazo, kigakemuka neza uregwa guhohotera undi atamenye ko uwamutanzeho amakuru.

Ati “Wamubwira akazaza tukaganira kuko biri mu nshingano zacu, zirimo kuganira n’abafite ikiabzo nk’icyo kandi mu ibanga, bitewe n’uburo tuzaganira nkumva ikibazo afite nzamenya n’uburyo nakinjira muri icyo kibazo kandi ntibimenyekane ko ari we cyaturutseho.”

Uyu muyobozi avuga ko arari we wenyine baba bakiriye kandi inshuro nyinshi bafashije abahohoterwa gutyo byanyuze mu buryo bwiza bwo kubunga mu gihe batahuye uwo ikibazo giherereho.

Itegeko no 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura mu ngingo yaryo ya gatandatu ivuga ko gucunga umutungo bijyana n’ububasha bwo kuwukoresha uko bikwiye, kuwikenuza, kuwutanga no kuwugurisha haseguriwe ibyo amategeko ateganya.

Abashyingiranywe bahisemo ivangamutungo rusange bacungira hamwe umutungu wabo, kandi bakagira ububasha bungana bwo kuwukurikirana no kuwuhagararira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Kutagira amakuru ahagije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bituma batabisobanurira abana babo

Mutungirehe Samuel Hari ababyeyi batandukanye bavuga ko usibye kumenya ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda nta bundi bumenyi...

Abagore baracyahohoterwa bakimwa ijambo ku mutungo

Mutungirehe Samuel Muzigabanga, umubyeyi twahinduriye amazina ye kubera impamvu zo gutangaza ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bashakanye, ukomoka mu Murenge...

Bahitamo gukoresha udutambaro mu gihe cy’imihango kuko batabasha kugura cotex

Mutungirehe Samuel Bamwe mu bakobwa n’abagore bavuga ko batabasha kwigondera impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango zizwi nka Cotex...

Bamwe mu bagore birirwa mu rugo bahomba amakuru kubera kutagira smart phone

Mutungirehe Samuel                               Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu Turere bavuga ko batabasha...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO