Sunday, May 29, 2022
Home AMAKURU Abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse bagizweho ingaruka na COVID-19 barasaba ubutabazi

Abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse bagizweho ingaruka na COVID-19 barasaba ubutabazi

Marie Anne Dushimimana

Gloriose Uwimana wo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yari asanzwe abyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo akajya kurangura imbuto n’imboga mu isoko rya Nyabugogo akoresheje ubwikorezi rusange, akaza kubigurisha ku bakiriya be.

Ati “Ubusanzwe saa yine za mu gitondo nabaga ndangije kugurisha ibicuruzwa byanjye byose kuko nari mfite abakiliya bizewe kandi bahoraho.”

Ngo yabashaga kwishyura icumbi, ibyangombwa nkenerwa ndetse akishyurira n’abana ishuri. Kuri ubu, yarimutse ajya mu nzu ya makeya ndetse n’ubuzima ntibukimeze neza nk’uko byahoze kuko COVID-19 yahungabanyije ibyo yakoraga.

Ati “Urugero, amafaranga y’urugendo nakoreshaga yikubye inshuro zirenga ebyiri kubera ko imodoka zitwara abagenzi zagabanyije umubare w’abo zigomba gutwara bituma ibiciro byongerwa ngo badahomba cyane. Aho nakoreshaga amafaranga y’u Rwanda 2,000 nsigaye mpakoresha ibihumbi bine birenge. Ikindi abakiliya banjye baragabanutse kuko na bo harimo abatakaje akazi. Mbese dukeneye ubufasha.”

Gaudence Mukamana ukomoka mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yacuruzaga imyenda ya caguwa y’abana.

Mukamana avuga ko yabashaga kwinjiza byibura amafaranga y’u Rwanda 100,000 ku mwezi akayakoresha amenya urugo rwe.

Uyu mugore uvuga ko atabasha ibyo kujya gucururiza mu muhanda kuko bitemewe n’Umujyi wa Kigali.

Ati “Sinkicuruza imyenda kuko ntabona amafaranga yo kwishyura ikibanza mu isoko kandi sinajya gucururiza mu muhanda ncengana na polisi. Ubu mbayeho nkora ibiraka bitandukanye biciriritse harimo gufurira abantu, gukora isuku mungo n’ibindi, nabona amafaranga nkahahira abana bakarya.”

Ati “Leta nitugoboke, ihere ku bababaye cyane kurusha abandi iduhe byibura igishoro gito. Nkanjye Amafaranga y’u Rwanda 100,000 yaba ahagije, nakongera nkabyutsa umutwe.”

Antoinette Mukamusoni ukomoka mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro yari afite inzozi zo kugera kure ndetse n’ubucuruzi bwe bwari buri kugenda kugeza igihe icyorezo cya COVID-19 giteye.

Ubwo hafungwaga ibikorwa byose abantu bakajya mu rugo bizwi nka Lockdown, Mukamusoni yakoze uko ashoboye abika udufaranga duke n’ubwo yari abayeho nabi, kugira ngo azabashe gukomeza ubucuruzi bwe.

Amezi asaga abiri ya Guma mu rugo arangiye, Mukamusoni yasubiye aho yakoreraga mu isoko ryo kwa Mutangana maze yongera gutangira ubucuruzi bwe bundi bushya, akoresheje igishoro gito cyane ugereranyije n’aho yari ageze.

Kubera ubwiyongere bw’imibare y’abandura COVID-19 cyane cyane mu masoko Manini n’ahandi hateraniye abantu benshi, iri soko ryaje kongera gufungwa ndetse abarikoreragamo bashyirwa mu kato mu rwego rwo kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda.

Mukamusoni ati “Ibi byahise binkubita hasi ku buryo bigoye kuzongera kubyuka. Sinabasha kongera kwishyura ikibanza cyo mu isoko, nsigaye ncururiza mu muhanda nihisha abapolisi kuko bitemewe.”

Avuga ko azi abandi bagore benshi bahoze bakora ubucuruzi buciriritse mu masoko atandukanye ubu batagikora kubera ko igishoro bagikoresheje bita kun go zabo mu gihe cya Guma mu rugo.

Avuga ko Leta yareba uko ibagoboka mu rwego rwo kubasha kwisubira, bityo bakabasha gutunga ingo zabo dore ko harimo benshi bayobora ingo.

Ati “Guma mu rugo yagize ingaruka zikomeye ku bikorwa byacu ku buryo tudafite icyizere cyo kuzongera kubyuka. Turasaba inkunga iyo ari yo yose kuri leta cyangwa abandi bagiraneza kuko abenshi muri twebwe dutunze ingo nta bagabo dufite, abana nit we bareba gusa.”

Christiane Umuhire Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Kicukiro yatangarije The Child Focus ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo abagore batakaje imirimo bafashwe aho bishoboka.

Ati “Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu ntibicaye. Twabakusanyirije amakuru ku bagore batakaje akazi, cyane cyane abakoraga ubushabitsi buciriritse mu masoko atandukanye Turi kugerageza gushakisha abafatanyabikorwa kugira ngo tubone inkunga bafashwe kwisubira.”

Kuri ubu ngo Inama y’Igihugu y’Abagore iri gukorana na Duterimbere kugira ngo harebwe uburyo bwiza bwo gufasha aba bagore.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu bushakashatsi bwiswe “Gender Statistics Report” muri 2018 cyerekanye ko 25% by’ingo zo mu Rwanda ziyobowe n’abagore batagira abagabo.

Ibi ngo biterwa ahanini n’uko jenoside yakorewe Abatutsi yasize abapfakazi b’abagore cyane kurusha abagabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Pictures pinning Bucyibaruta’s role in the Genocide shown in the courtroom

By Jean d'Amour Mbonyinshuti Two witnesses who are sharing testimonies before the Cours d’Assise de Paris where the...

Bucyibaruta trial: Former Kibeho school girl narrates ordeal children went through during the Genocide

By Jean d'Amour Mbonyinshuti A then 14-year-old girl who was a student at the Kibeho based Groupe Scolaire...

Rwanda: Children suffered the most as disasters hit families

Marie Anne Dushimimana Natural disasters include floods and thunderstorms that hit different parts of Rwanda since the beginning of...

Rural women bear the brunt as water, firewood scarcity persists

Marie Anne DUSHIMIMANA Every morning Dorothée Mukarukundo treks two kilometers to fetch water before she goes farming. Whenever she...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO