Wednesday, December 1, 2021
Home Uncategorized Ababyeyi ntibavuga rumwe ku gupimisha inda abana b’abakobwa ku mashuri

Ababyeyi ntibavuga rumwe ku gupimisha inda abana b’abakobwa ku mashuri

Mu gihe humvikanye inkuru zukohari ibigo by’amashuri yisumbuye cyane cyane ibyigenga  bivuga ko bizakira abana b’abakobwa  baramaze kwipimisha inda  hari ababyeyi bamwe babyamaganye  bavuga  ko ibi ari uguhohotera abana,

Ku rundi ruhande ariko hari abemeza ko iki gikorwa cyaba ari cyiza kuko byatuma  haba ibigo bagiye kwigaho  ndetse n’ababyeyi babo bamenya  uko abana  bahagaze bagashobora  no gukurikirana  ubuzima bwabo.

Nyiranzabahimana Pascasie ni umwe mu babyeyi bo mu karere  ka  Muhanga, afite abana  biga mu  mashuri yisumbuye  harimo n’abakobwa avuga ko iki cyemezo cyo gupima  abana inda Atari  byo  kuko naho umwana  yaba atwite atari ngombwa kubyamamaza mu bantu bose.

Uyu mubyeyi avuga ko adahakana ko haba hari abana  bari bakiri mu mashuri  yisumbuye  batewe inda muri  iki gihe cya covid-19,  ko  adashyigikiye  ko abana  biyandarika ngo baterwe  inda  nubwo  hari ababikora.

Gusa ngo ariko hari n’abaziterwa bafashwe ku ngufu cyangwa bahohotewe  kujya kubapimisha ngo bamenye  uko bahagaze bisa  nko kubatoneka  babakora mu nkovu.

Agira ati “Burya nta mwana wishimira ko yatwise  na we aba agikeneye kurerwa none niba byamubayeho akayisama akeneye kwitabwaho agahumurizwa, akagirwa inama n’ubundi uwaba azi ko ayifite ntiyajya ku ishuri azabanza abyare asubireyo nyuma sinibaza rero impamvu amashuri yagomba kubapima ibyo ni ukubasuzuguza.”

 Akomeza agira ati ’’Byonyine  kumva ngo umwana w’umukobwa  arimo gupimwa inda kandi  ntacyo yakoze ni ukumuhungabanya biriya byanatuma abahungu bagenzi  babo bigana  babafata nk’abadafite agaciro rwose njye nk’umubyeyi simbishyigikiye’’.

Ayabagabo Leonidas na we ni umubyeyi utuye mu Karere  ka Kamonyi  we asanga gupima abana ku mashuri  ntacyo  bitwaye  ko ahubwo  byazafasha abayobozi  b’ibigo n’abarezi babo  bajya bamenya uko  babatwara kuko bazi ikibazo  cyabo.Ikibi ngo  ni uko babapima  bagamije kubirukana ntibakurikire amasomo yabo.

Agira ati ‘’Njye simbibonamo ikibazo kuko ku ishuri  hagira  imirire yaho uwo mwana ashobora  kutabishobora kubera  ya  nda, ariko agafashwa kubona ibyo ashoboye  nk’umubyeyi  utwite  ntiyicwe  n’inzara.’’

Akomeza agira ati ‘’Ku mashuri  haba  uturimo runaka abana bakora nk’amasuku icyo gihe yakoroherezwa kuruta uko babimukoresha kuko batazi ikibazo afite nyamara byamenyekanye mbere byafasha  bigatuma  bakomeza bakiga  bakazataha igihe cyo kubyara  kigeze‘’.

Uku gupima abana b’abakobwa ku mashuri kandi  ni  ikibazo   cyamaganywe na Minisitiri  w’uburezi  Dr Uwamariya Valentine, ubwo  yagiranaga  inama  n’abafite aho  bahuriye  n’uburezi n’abayobozi b’uturere  mu ntara y’Amajyepfo.

Yavuze  ko hari ibigo  byajyaga  bibikora  rwihishwa, ariko iyi  minisiteri itabishyigikiye  ndetse ko n’uzafatwa abikora azabihanirwa.

Agira ati ‘’Biriya ni uguhohotera  abana,  abenshi  muri  bo  baba bataramenya  ibyo  ari byo  bishobora  no kubatera  ihungabana, iyo umwana  yatwise  biragaragara  hari uburyo  bwo gukorana n’ababyeyi umwana akaba yasubizwa mu muryango mu ibanga  ariko bitamenyekanye  ngo umwana bimutere ihungabana, ntabwo kubapima  ari byo ubwo umwana  yagira gutwita yagize akongeraho  gupimwa ntabwo  ari byo ni ukubangamira  uburenganzira bw’abana bihagarare’’.

Ibi bivuzwe mu gihe Minisiteri y’uburezi iherutse gutangaza ingangabihe ngengabihe y’ifungurwa  ry’amashuri  ku ikubitiro 2 Ugushyingo  hazatangira abanyeshuri bo mu mwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri  abanza ,n’umwaka wa 3 n’uwa 5 w’amashuri y’imyuga  n’umwaka wa mbere kugeza muwa 3 w’inderabarezi rusange .

Uwambayinema  Marie  Jeanne.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

AMAKURU AGEZWEHO

Kutagira amakuru ahagije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bituma batabisobanurira abana babo

Mutungirehe Samuel Hari ababyeyi batandukanye bavuga ko usibye kumenya ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda nta bundi bumenyi...

Abagore baracyahohoterwa bakimwa ijambo ku mutungo

Mutungirehe Samuel Muzigabanga, umubyeyi twahinduriye amazina ye kubera impamvu zo gutangaza ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bashakanye, ukomoka mu Murenge...

Bahitamo gukoresha udutambaro mu gihe cy’imihango kuko batabasha kugura cotex

Mutungirehe Samuel Bamwe mu bakobwa n’abagore bavuga ko batabasha kwigondera impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango zizwi nka Cotex...

Bamwe mu bagore birirwa mu rugo bahomba amakuru kubera kutagira smart phone

Mutungirehe Samuel                               Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu Turere bavuga ko batabasha...

INKURU ZIKUNZWE

Street mothers: Coping with motherhood amid COVID-19 pandemic

Marie Anne Dushimimana Street mothers do not have a roof over their heads and hardly can they cook for...

Uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho Ukabije

Marie Anne Dushimimana Ihirwe Bertrand ku myaka 8 yari amaze kugira ibiro 40, atabasha kugenda n’amaguru ahantu kure ubwo...

Kicukiro: Ikigo gihugura abagore kirasaba ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za covid-19

Marie Anne Dushimimana Claudine Ingabire w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yatwaye inda ubwo...

Teenage Pregnancies: Some victims cover perpetrators

Nyiraneza (not her real name), a pregnant teenager from Karongi District, says she had been impregnated by a man, after giving her...

IBITEKEREZO