Uyu wari kuba ari umwaka wa munani Mukamusoni amaze ashatse umugabo wamwirukanye umwaka ushize, hamwe n’abana be babiri babyaranye.
Ku myaka 18 gusa ni bwo Germaine Mukamusoni yavuye iwabo mu Karere ka Ngororero ajya gushaka akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Muhanga aho yaje guhurira na Bosco Sebukino, maze babana badasezeranye imbere y’amategeko.
Mukamusoni yahise atangira gucuruza imbuto umugabo we atwara abagenzi kuri moto mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’urugo no kubika amafaranga azabafasha kwiteza imbere.
Ati “Twakodeshaga akazu gato kajyanye n’ibyo tubasha kwinjiza, ariko nyuma twaje kubaka iyacu.”
Nyuma yo kuzuza inzu y’ibyumba bitanu bakagura n’amasambu atatu, ibintu byaje guhinduka hagati y’aba bombi.
Ati “Yatangiye kumfata nabi, bigera n’aho anyirukana nyuma y;uko mbyaye umwana wanjye wa kabiri. Byabaye ngombwa ko njya iwacu kugira ngo ndebe ko yazacururuka ariko biranga.”
Muri icyo gihe ngo ni bwo umugabo we yabinye undi mugore bahita banasezerana mu mategeko, bajya kubana muri ya nzu bafatanyije kubaka.
Ati “Nyuma y’imyaka irindwi, nisanze mu muhanda n’abana banjye babiri. N’imyenda yanjye yanze kuyimpa arayitwika. Ubwo nagezaga ikibazo cyanjye ku nzego z’ibanze, bamutegetse kujya ampa Frw10,000 y’indezo buri kwezi, ariko na byo ntiyigeze abikora.”
Mukamusoni yemeza ko uyu mugabo adahakana ko yagize uruhare mu gushakisha imitungo afite uyu munsi, ariko yanze kumuhaho.
Mukamusoni yasubiye kubana n’ababyeyi be akaba ari kugorwa no kurera abana be wenyine anashakisha uburyo yabona ubutabera agahabwa ku mitungo yashakanye n’uwahoze ari umugabo we.
Icyo amategeko abivugaho
Jean Paul Ibambe, Umunyamategeko akaba n’umukozi wa Legal Aid Forum yabwite Integonews ko mu gihe umugabo wari usanzwe afite umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko akeneye gushaka undi bagasezerana, bagomba kugabana ibyo bashakanye mu buryo bungana.
Ati “Dufite imanza nyinshi zimeze nka gutya kandi turazitsinda. Yego ntibiba byoroshye nko mu bashakanye byemewe n’amategeko ariko babona ubutabera. Twabashishikariza kujya badusanga tukabafasha kubona abababuranira ku buntu.”
Venuste Kagabo Umunyamategeko ubirambyemo na we avuga ko itandukaniro hagati y’igabana ry’umutungo hagati y’ababana byemewe n’amategeko n’abatarasezeranye ari uko bamwe bagabana hakurikijwe uburyo bwo gucunga umutungo wabo bahisemo basezerana mu gihe abandi bo bagabana ibyo bashakiye hamwe.
Ati “Gusa muri ibyo byose uburenganzira bw’abana buba bugomba kubahirizwa kandi baba bagomba kugumana n’umubyeyi uzabafasha kubaho neza, yaba se cyangwa nyina, biterwa n’uruhande urukiko rwemeje ko rushobora kurera abana neza.”
Ingingo ya 39 y’itegeko n°59/2008 ryo ku wa 10/09/2008ku gukumira no guhana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ivuga ku babana batarasezeranye n’uko bagomba kugabana umutungo.
Iri tegeko rivuga ko iyo umuntu wari usanzwe abana n’undi mugore cyangwa umugabo akeneye gushyingirwa byemewe n’amategeko n’undi, azabanza kugabana n’ubwo babanaga umutungo wose bashakanye.
Ubushakashatsi buto bwakozwe mu Karere ka Rulindo na Caritas Rwanda bwagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa ku mubiri ari ryo riza imbere n’ijanisha rya 55%, rigakurikirwa n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo n’ijanisha rya 36,6% ndetse n’ihohoterwa rikorerwa ku gitsina rifite ijanisha rya 33,3%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagabo ari bo bakora ihohotera ryane kurusha abagore, kandi abenshi ntibakurikiranwa mu butabera.